Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 40.6 Frw azafasha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 Nyakanga 2017 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano ya Miliyoni 48.98 $ angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 40.65 , azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi adakomoka ku muyoboro mugari (Off-Grid) mu duce twa kure cyane cyane utw’ibyaro.

Aya amsezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanaga 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete na Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal.

Aya mafaranga yasinyiwe agabanyijemo ibice bibiri kuko muri yo miliyoni zisaga 21$ ari impano, anadi akaba inguzanyo, yasinyiwe

Minisitiri w’Imari n’Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete, yashimye iyo nkunga avuga ko igiye gufasha Abanyarwanda kubona amashanyarazi ariko nanone igafasha mu kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kuba mu mpera za 2018 abagera kuri 70% bazaba bafite amashanyarazi.

Yagize ati “Aha tukabona ko bizafasha mu kongera ya mashanyarazi twari dufite kugira ngo agere henshi hashoboka cyane cyane mu duce tw’icyaro. Ni ikintu rero cyo twishimira nk’Abanyarwanda kuko Perezida wa Repubulika yabasezeranyije kubaha amashanyarazi bose, iyi rero ni indi ntambwe umukuru w’igihugu aba yeretse Abanyarwanda kuko icyo yabasezeranyije bakigezeho.”

Biteganyijwe ko ayo mafaranga azashyirwa muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) kugira ngo izabe ari yo ibasha gukorana n’izindi banki, zizajya ziyaguriza abantu bagiye kugura ibikoresho ndetse akazanafasha n’ibigo byo mu Rwanda bitanga ibikoresho by’amashanyarazi.

Ku ikubitiro amashuri, ibiro by’imirenge, utugari n’abaturage batuye kure y’umuyoboro mugari bakazahita baboneraho umuriro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe amazi n’ingufu (MININFRA), Kamayirese Germaine, yavuze ko ayo mafaranga agiye gufasha by’umwihariko urwego rw’amashanyarazi cyane cyane mu duce tutagera ku muyoboro mugari, bikazanafasha mu kugera ku ntego bari barihaye.

Yagize ati “ Inguzanyo ndetse n’impano imaze gusinywa ni ikintu twishimira muri Minisiteri y’ibikorwa remezo by’umwihariko ku bijyanye n’amashanyarazi kuko bigiye gufasha abaturage b’Abanyarwanda kubona amashanyarazi mu buryo bwihuse, bikazadufasha kwesa umuhigo wacu wo kuba twahaye Abanyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 70% mu mpera za 2018.”

Imibare itangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), igaragaza ko abaturage bari bafite amashanyarazi mu 2010 bari 10%, kuri ubu bakaba bageze kuri 33%, ubwo bwiyongere bukaba bwaraturutse ku kwagura aho aturuka kugeza ubu hikubye kabiri ugereranyije n’aho yavaga mbere y’imyaka igera kuri irindwi ishize.

Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal, yavuze ko yishimiye gusinya ayo masezerano kuko bizafasha Abanyarwanda batuye mu byaro, anashima ubufatanye Leta y’u Rwanda igirana n’iyi banki.

Yagize ati “Nishimiye gusinya aya masezerano kuko tuzi ko uyu mushinga uzafasha leta gushyira amashanyarazi mu bice by’icyaro. Nshima ubutanye duhora tugirana na Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Banki itsura amajyambere (BRD) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Perezida wa Banki y’Isi yasuye u Rwanda inshuro itari imwe, ibi rero birerekana ubufatanye duhora tugirana, tubona agaciro k’ibikorwa dutera inkunga.”

Banki y’Isi isanzwe itera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ingufu, kubaka imijyi y’icyerekezo n’ibyaro, amafaranga ajya muri gahunda y’Ubudehe n’indi mirimo itandukanye iganisha u Rwanda ku iterambere.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kuva mu 2001 imaze kugira uruhare mu itunganywa rya hegitari ibihumbi 26 z’ibishanga n’imisozi kuva mu 2005; hamaze gutunganywa imihanda ireshya na kilometero 1240; ingo ibihumbi 270 zahawe amashanyarazi kuva mu 2009 mu gihe abahoze mu ngabo bangana n’ibihumbi 16 batujwe neza kuva mu 2002 n’ibindi.

Minisitiri w'Imari n'Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete
Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Claver Gatete n'Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal nyuma yo gusinya amasezerano iyi banki izaha u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe amazi n'ingufu (MININFRA), Kamayirese Germaine
Umuyobozi mukuruwa BRD, Alexis Kanyankole

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza