Banki ya Kigali yagaruye gahunda ‘Urumuri Initiative’ yo gufasha ba rwiyemezamirimo bato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda yitwa ‘Urumuri Initiative’, aho imishinga 25 igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made–in-Rwanda), izatoranywa igaterwa inkunga.

Urumuri Initiative yatangijwe bwa mbere umwaka ushize ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, ikaba igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda izibanda kuri ba rwiyemezamirimo bafite umwihariko wa Made-in-Rwanda, ni ukuvuga abari muri Guverinoma yo guteza imbere ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu gihugu, ngo bicuruzwe mu Rwanda no hanze.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr.Diane Karusisi, yasobanuye ko Urumuri Initiative, ari ubundi buryo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato mu rugendo rwabo rugana kuri ejo hazaza heza.

Yagize ati “Turashaka guhuza ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’ibigo by’imari no kongera uburyo bwo kubona inguzanyo kugira ngo bibafashe gukora ubucuruzi bwabo.”

Yakomeje agira ati “Turimo gushaka abayobozi b’ubucuruzi bafite ubushobozi bwo kuzashora imari mu Rwanda mu myaka 50 iri imbere.”

Abazatsinda bazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye n’ubucuruzi bazahabwa n’ikigo Inkomoko, gisanzwe gihugura ba rwiyemezamirimo.

Inkomoko ku bufatanye na gahunda ya Hanga Ahazaza ya Mastercard Foundation, iherutse gutangiza gahunda igamije gufasha urubyiruko rukora ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, mu bijyanye no guhanga udushya ndetse no gukora ubucuruzi.

Umuyobozi wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yemeza ko ba rwiyemezamirimo bashoboye, bashobora guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, binyuze mu guhanga ibisubizo bibereye abaturage no gusangira ibitekerezo mu buryo bwagutse.

Umwaka ushize imishinga myinshi y’ubucuruzi yaratoranyijwe ku nshuro ya mbere muri gahunda ya Urumuri Initiative, irimo Yummy-n-Fresh, SafeMotos, Pure Pro, Murukali n’iyindi.

Assumpta Uwamariya, Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Wines, yatoranyijwe mu Urumuri Initiative umwaka ushize, yemezako iyi gahunda yamufashije cyane.

Yagize ati “Gutoranywa mu Urumuri Initiative byadufashije kwaguka by’umwihariko mu bijyanye n’imari n’izina. Ikirango cyacu no kwimenyekanisha mbere ntabwo twabikoraga kinyamwuga, kuva aho ntangiye gukorana na Inkomoko, nigiriye icyizere cy’ibyo dukora.”

Ibigo byose byatoranyijwe muri iyi gahunda byabonye ubufasha bwa Inkomoko mu bijyanye no gukora igenamigambi ry’imari, uburyo bwo gutera imbere, ibaruramari n’ibindi.

Kwiyandikisha kujya muri gahunda ya Urumuri Initiative byatangiye kuri uyu wa Gatatu, bikazasoza kuwa 15 Kamena 2018, aho 25 bazatoranywa bazabanza guhabwa amahugurwa na Inkomoko. Abiyandikisha bagomba kuba ubucuruzi bwabo buri mu Rwanda, bufite igenamigambi rirambye mu by’imari kandi bujuje n’ibindi bisabwa.

Kwiyandikisha muri gahunda ya Urumuri Initiative 2018, wasura www.BK.rw/urumuri or www.inkomoko.com and contact +250 786 779 012 or +250 788 548 441 ku bindi bisobanuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza