BK TecHouse mu nzira yo kubaka abahanga mu bya ‘robot’ ihereye mu bato

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ikoranabuhanga BK TecHouse, cyatangiye gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya za ‘robot’, igikorwa cyitezweho gufungura amaso abakiri bato bagatekereza uburyo bwo gukemura ibibazo bitandukanye bifashishije ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu aratangwa n’Umunya-Nigeria Obinna J. Ukwuani washinze Makers Academy itanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT) riri mu ya mbere ku Isi.

Iyi gahunda yiswe ‘Robotics Academy Rwanda 2018’ yahurije muri Lycée de Kigali abana 40 bafite hagati y’imyaka 14 na 17 biga ibijyanye na siyansi mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kubafasha gukarishya ubumenyi no kubategura mu mirimo itandukanye iri imbere.

Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro, yavuze ko gushyira hamwe abanyeshuri nk’aba, bumva ko ari inshingano yabo guteza imbere ikoranabuhanga no gufasha abakiri bato kurisobanukirwa.

Yavuze ko mu gihe Banki ya Kigali yizihiza imyaka 50 ibayeho, banarebye mu yindi myaka 50 iri imbere, bakibaza icyo bakora kugira ngo u Rwanda nk’igihugu n’ibigo bitandukanye, byazaba bihagaze neza muri icyo gihe.

Yakomeje agira ati “Twatekereje cyane mu bijyanye na robot, tureba uko zibasha gukora ibintu byinshi nk’ibyo abantu 1000 bakoraga ukabasha kubikora, urebye nko mu buhinzi ibintu abantu 100 bakora imashini yo yabikora mu isaha imwe. Turavuga tuti ‘mu mikoranire dufitanye na MIT, twafashe abanyeshuri baho bahiga mu bijyanye na robot, tubasaba ko baza bakamara ibyumweru bitatu bigisha abana b’Abanyarwanda’.”

Hejuru y’amasomo aba banyeshuri bazaronka muri iyi gahunda, bazanakora robot zifite imirimo itandukanye zishobora gukora nk’izirebana n’ubuhinzi, “bareba uburyo bakemura ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Rugemanshuro yakomeje agira ati “Twumva ko icyo abana bakeneye ari ukubereka ko bishoboka ndetse Abanyarwanda bagomba kugirirwa icyizere ko ibyo babona ahandi nabo babikora.”

Yavuze ko intego ari uko mu myaka iri imbere iyi yaba gahunda ikomeye igera mu ntara zose ndetse abanyeshuri bakazayibyaza ishoramari rifatika.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Irere Claudette, yavuze ko ibijyanye na robot ari ikoranabuhanga rigezweho ndetse riri kurenga hakaza n’indege zitagira abapilote (drones), ku buryo abanyeshuri bakeneye gutegurwa hakiri kare.

Yakomeje agira ati “Mu buryo bw’imyigishirize, iyo umwana umuhaye ibintu nk’ibi ngibi bimufungurira ubwonko, bimufungura ubwenge akabasha gutekereza kure, ku buryo ashobora kubona ibyo wowe udashobora kubona kubera ko ni mu mutwe we hafunguka, akabasha gukora ibirenzeho.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ni nko gupfundura agaseke, ni intangiriro kuko ibyo bashobora gukora hamwe n’iri koranabuhanga birarenze.”

Ni igikorwa gishishikaje aba banyeshuri, abenshi muri bo bari bakoze ku bijyanye na robot ku nshuro ya mbere.

Gashumba Junior wiga muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi mu bya mudasobwa, yagize ati “Ibintu nk’ibi ni byiza kuko byafasha mu buzima busanzwe nko mu buhinzi, ni ibintu byakoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ndifuza kuzagera ku yindi ntera wenda nkakora nka ‘drones’ zishobora gukora mu zindi serivisi.”

Abanyeshuri bagendaga basoma mu gitabo, bakabona inzira baranyuramo bubaka robot
Abanyeshuri bungurana ibitekerezo mu matsinda
Abayobozi batandukanye mu gutangiza amahugurwa y'abana mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya za ‘robot’
Abanyeshuri bamwe bwari ubwa mbere bagerageza kubaka robot
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Irere Claudette, aganiriza abanyeshuri bari mu mahugurwa
Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga rigezweho bahuguwemo
Obinna J. Ukwuani wazanye n'itsinda ry'abanyeshuri ba MIT
Robots zakozwe zishobora kwifashishwa mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Irere Claudette
Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Masabo Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza