BNR yongeye kwihanangiriza amabanki aca amafaranga abashaka gufungisha konti zabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yihanangirije amabanki agikata amafaranga abakiliya bayo, igihe bashaka gufungisha burundu konti bakoreshaga.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Ushinzwe ubugenzuzi bw’amabanki n’ibiro by’ivunjisha muri BNR, Françoise Kagoyire, yavuze ko bandikiye amabanki yose bayamenyesha amabwiriza abuza guca abakiliya amafaranga mu gihe bashaka gufungisha konti.

Yagize ati “Hari amabwiriza yasohotse mu 2016 atangira gushyirwa mu bikorwa. Ndetse uyu mwaka unashira twagiye gukora igenzura ryimbitse ngo turebe uko bikorwa, twagiye tubandikira tubibutsa. Amabanki amwe yatangiye kubishyira mu bikorwa ariko amwe usanga batarahise babishyira mu bikorwa ako kanya.”

Kagoyire yavuze kandi ko konti y’umukiliya iyo ishizeho amafaranga, Banki itemerewe gukomeza kumukata amafaranga ya buri kwezi, ndetse hari amabanki yatangiye kubyubahiriza.

BNR ivuga ko niba konti imaze umwaka nta kintu nyirayo ayikoresha banki zisabwa kuyifata nka konti yasinziriye, zikayigenzura imyaka itanu. Iyo bayimaranye imyaka itanu nta kintu ikozweho kandi iriho amafaranga, ahita ashyirwa muri BNR ngo abashe gucungwa neza.”

Impamvu yabyo ngo ni uko haba hashobora kuba ikibazo amafaranga akibwa, ariko iyo acunzwe nyirayo akagaruka, ayasubizwa abanje kwerekana ko ariwe nyiri konti.

Kubuza amabanki gukomeza gukata amafaranga y’ibikorwa kandi kuri konti atariho, ni kugira ngo hirindwe ikibazo cyajyaga kibaho aho umukiliya yakatwaga amafaranga agasigaramo banki umwenda, bikaba byamuviramo kwimwa inguzanyo ahandi.

Icyakora Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yakebuye abakiliya banga kumenyesha banki ko konti zabo zitagikoreshwa, avuga ko bibarisha nabi abategura igenamigambi ry’igihugu.

Ati “Ubundi amabwiriza avuga ko igihe utagikeneye gukoresha konti wagombye kuyifunga. Ubundi barayihoreraga bikagera ubwo bijya mu munsi ya zeru, bikagera aho bakujyana muri kigo gikusanya amakuru ku myenda ugasa n’aho ugifitiye imyenda, ntabwo aribyo.”

Yakomeje agira ati “No kuba abantu bafungura amakonti, ugafungura hano ejo ukigendera ntubwire banki ko wagiye, ntabwo byaba ari umuco mwiza. Bitera akavuyo mu mikorere ya banki no mu mibare dukurikirana yo kumeya umubare w’abagana amabanki, amakonti ari mu mabanki […] twasaba abantu ko iyo uhagaritse gukorana na banki, ni ngombwa guhita ufunga konti yawe icyo kibazo kikarangira.”

Amabanki atandukanye yajyaga aca amafaranga ari hagati ya 5 000 Frw na 10 000 Frw kugira ngo yemere gufunga konti y’umukiliya.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko uburyo abakiliya bacibwa amafaranga mu gihe bashaka gufunga konti budahuriweho, ikaba iri gushaka gushyiraho amabwiriza azagenga icyo gikorwa.

Icyo gihe byatangajwe ko hari umushinga w’itegeko wamaze gutegurwa utegereje gushyikirizwa Intego Ishinga Amategeko ngo iwusuzume, iryo tegeko rikazaha umukiliya uburenganzira busesuye bwo kuva mu kigo kimwe agakorana n’ikindi bitewe n’ibyifuzo bye.

Impamvu ngo ni uko banki mu igenamigambi ryazo hari ibyo bateganya bitewe na konti bafite, bikaba bishoboka ko amafaranga baka ku gufunga konti agamije gukumira ko umuntu yagenda agafungura konti ejo akaba yayifunze.

Umuyobozi Ushinzwe ubugenzuzi bw’amabanki n’ibiro by’ivunjisha muri BNR, Françoise Kagoyire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza