Gakenke: Imihigo ni yose ku batuye mu Mataba nyuma yo guhabwa amashanyarazi

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 13 Kanama 2018 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu misozi ya Mataba, Umurenge rukumbi mu Karere ka Gakenke utagiraga amashanyarazi bahize gutangiza ibikorwa bibyara inyungu nyuma yo gutangira kugezwaho amashanyarazi guhera mu mpera z’ukwezi gushize.

Gakenke ni kamwe mu turere twari twarasigaye inyuma mu bikorwaremezo by’umwihariko ku birebana n’amashanyarazi kuko mu myaka icyenda ishize kari gafite amashanyarazi ku kigero cya 0,5% mu gihe igihugu cyose cyari ku 10% ariko ubu Gakenke igeze kuri 29% nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) yo muri Kamena 2018.

Nubwo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri aka Karere byihuse cyane, Umurenge wa Mataba wari warasigaye wonyine utagira urugo na rumwe rufite amashanyarazi mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke.

Nyirahategekimana Constance, umubyeyi w’abana babiri utuye mu Kagari ka Nyundo yavuze ko yanezerewe cyane ubwo yabonaga insinga z’amashanyarazi zigeze aho batuye maze bakava mu icuraburindi ndetse na serivise zabahendaga bajya kuzishakira kure zigatangira kuboneka hafi.

Yagize ati “Twabaga mu kizima ariko ubu iyo ugeze hano ku irembo ari nijoro ubona muri kano gace hose hari urumuri. Kongera umuriro muri telefoni byaraturushyaga tukajya mu gasanteri ka Mataba kandi tukishyura 100Frw. Ubu turatera ipasi imyambaro, umushyitsi yadutungura tukamutekera icyayi ku mashanyarazi, mbese turabona turi mu iterambere.”

Yongeyeho ko uretse gukoresha umuriro mu rugo, ubu yamaze gutegura umushinga azajyana kuri Sacco agasaba inguzanyo kugira ngo atangize ibikorwa bibyara inyungu birimo gutunganya umusatsi no kugura icyuma gisya imyaka.

Renzaho Silas, umucuruzi unahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Murenge wa Mataba, yavuze ko ibikorwa byabo byahuraga n’imbogamizi nyinshi zituruka ku kutagira amashanyarazi ariko ikibazo cyatangiye gukemuka guhera mu mpera za Nyakanga 2018.

Yagize ati “Iyo twakeneraga gukoresha urugi twagombaga kujya mu Gakenke kandi kurugeza hano bikaduhenda. Ubu rero ubwo tubonye umuriro tugiye gutangira ibikorwa byo gusudira, gusya imyaka, resitora nziza, inzu zogosha umusatsi, gufotora abantu n’inyandiko ku buryo serivise nyinshi abaturage bazajya bazibonera hafi kandi natwe turusheho kwinjiza amafaranga.”

Renzaho yakanguriye abikorera kongera ingufu mu bikorwa byabo bagatangiza n’ibindi bikoresha amashanyarazi, bagaha serivise nziza n’akazi abaturage.

Serivisi z’ubuvuzi n’imari zitangiye guhinduka

Umubaruramari wa Sacco Mataba, Manishimwe Désiré, yavuze ko mbere bakoreshaga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ariko ugashira bya hato na hato kandi ukaba ari muke ku buryo hari imashini utabashaga gukoresha.

Yagize ati “Ubu tugiye kumara ibyumweru bibiri tubonye amashanyarazi ariko impinduka zimaze kuboneka ni nyinshi. Ubundi twakoreshaga mudasobwa zimwe izindi zikaba zifunze kugira ngo dusaranganye umuriro ariko ubu zose zirakora icyarimwe akazi kakihuta. Hari ibyangombwa tutabonaga uko duha abakiliya bacu akenshi mu gihe cy’imvura kuko twagombaga gutegereza izuba.”

Yongeyeho ko ubu abanyamuryango ba Sacco batangiye gushaka inguzanyo kugira ngo babyaze umusaruro aya mashanyarazi mu gihe iyi Sacco yari ifite miliyoni zirenga 30 Frw zagenewe inguzanyo zari zarabuze abazifata none ubu imaze gutanga miliyoni 18 Frw ku mishinga 20 ndetse hari n’indi mishinga isaba inguzanyo Sacco yamaze kwakira mu minsi 10 gusa.

Muganga Mukuru wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Mataba, Nyiransabimana Alphonsine, yavuze ko iki kigo cyatangiye mu 1987 cyari gifite ikibazo cyo kubika inkingo n’imiti bisaba guhora muri firigo.

Yagize ati “Twafataga iyo miti nimugoroba tukayishyira muri teremusi (thermos) noneho bwacya izuba rikava tukabona umuriro tukayisubiza muri firigo. Nijoro twakoreshaga udutara ducagingwa, abarwayi bazaga tukabarindiriza mu gitondo kugira ngo tubapime indwara. Ubu rero serivise zose ziratangwa neza kandi ku gihe.”

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Murenge wa Mataba, Kamali Albert, yavuze ko serivise zitandukanye mu Murenge zadindizwaga no kutagira amashanyarazi ndetse bakaba boherezaga abakozi kujya gufotoreza inyandiko mu Gakenke mu bilometero biri hafi ya 20.

Kamali yavuze ko serivise nyinshi zigiye guhinduka kuko umuriro ugiye kugezwa ku biro by’utugari dutatu tugize uyu Murenge n’ibigo by’amashuri bitandatu, anakangurira abaturage gukoresha umuriro mu bikorwa by’iterambere no kurinda ibikorwaremezo kugira ngo hatagira ababyangiza.

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Gakenke, Munyabugingo Charles yavuze ko Umurenge wa Mataba wagejejweho amashanyarazi binyuze mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi (EARP), ku ikubitiro ingo zirenga 800 zikazaba zacaniwe mu minsi mike.

Yongeyeho ko REG yarengeje ingo 2922 yari ifite nk’intego ikageza umurirmo ku ngo 3817 mu karere kose mu mwaka w’ingengo y’imari ushize kandi ko uyu mwaka bateganya kurenza uyu mubare.

Munyabugingo yijeje abatuye hafi y’umuyoboro w’amashanyarazi ko bose bazayahabwa kabone n’ubwo baba badafite amafaranga yo guhita bishyura ifatabuguzi rya 56,000Frw, kuko hari n’uburyo bwo kuyahabwa bakazajya bishyura buhoro buhoro buri uko baguze umuriro bagahabwa 50% naho ikindi gice kikishyura ideni ry’ifatabuguzi kugeza rirangiye.

Abatuye mu misozi ya Mataba, Umurenge rukumbi mu Karere ka Gakenke utagiraga amashanyarazi, bahize gutangiza ibikorwa bibyara inyungu
Ikigo Nderabuzima cya Mataba ubu kiratanga serivise zihuse kuva aho kiboneye amashanyarazi
Muganga Mukuru wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Mataba, Nyiransabimana Alphonsine
Nyirahategekimana Constance yahize gutangiza ibikorwa byo gutunganya imisatsi no kugura icyuma gisya imyaka nyuma yo guhabwa amashanyarazi
Renzaho Silas, umucuruzi unahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Murenge wa Mataba, yakanguriye abikorera guhanga imirimo bifashishije amashanyarazi
Sacco Mataba yari ifite miliyoni zisaga 30 Frw zigenewe inguzanyo zabuze abazifata ariko mu byumweru bibiri gusa hageze umuriro hamaze gutangwa inguzanyo za miliyoni 18 Frw
Umubaruramali wa Sacco Mataba, Manishimwe Désiré
Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Murenge wa Mataba, Kamali Albert, yavuze ko serivisi zitandukanye mu Murenge zadindizwaga no kutagira amashanyarazi
Umurenge wa Mataba ni wo wonyine wari usigaye utagira amashanyarazi mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke
Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Gakenke, Munyabugingo Charles yakanguriye abaturage kugana REG ikabagereza umuriro mu ngo kuko n'udafite ubwishyu bw'ako kanya bamuha umuriro akajya yishyura buhoro buhoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza