Gaz methane yo mu Kivu ishobora gutangira gukoreshwa mu gutwara imodoka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kanama 2017 saa 03:04
Yasuwe :
1 0

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz kivuga ko hari gukorwa inyigo z’uburyo gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu yabyazwa umusaruro mu buryo butandukanye aho kuvamo amashanyarazi gusa, mu bishoboka hakaba harimo gusimbura ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu binyabiziga.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo hatashywe umushinga wa KivuWatt ubyaza gaz methane yo mu Kivu MW25, ndetse mu gihe cya vuba ukazatanga MW 75, bitarenze mu 2020 ukazaba utanga MW 100.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board), Francis Gatare, aheruka kugirana na Contact TV, yavuze ko byabaye ngombwa ko leta ifata gutunganya amashanyarazi muri gaz methane nk’ikintu cyihutirwaga kurusha ibindi, ariko bikaba binashoboka ko iyo gaz yakoreshwa no mu bindi.

Yagize ati “Mu nshingano zacu rero by’umwihariko ibyo dushyiramo imbaraga ubu ni ugushaka ibindi bikorwa by’ingirakamaro gaz methane yo mu Kivu yakoreshwamo. Urugero ni uko ishobora kuba yatunganywa igakoreshwa mu gutwara imodoka.”

Yakomeje agira ati “Hari aho bikoreshwa, ishobora kujya mu modoka igakoreshwa nk’isimbura ibikomoka kuri peteroli, hari uburyo ishobora gutunganywa igakoreshwa mu rugo nk’igicanwa mu guteka cyangwa se mu gushyushya amazi n’ibindi. Ikindi ni uko ishobora gukorwamo ifumbire kubera ko iyo urebye uko iteye hari akantu ushobora gukuramo cyangwa ushobora kongeramo kugira ngo ihindure isura ngo ibyo byose bishoboke.”

Hagati aho, nta gihe ntarengwa Gatare yatanze ibyo biteganywa bishobora kugerwaho.

Inyigo iheruka yerekanye ko mu kiyaga cya Kivu harimo kilometero kibe (km3) hagati ya 250 na 300 za Carbon (CO2) na Gas Methane igera kuri km3 hagati ya 55 na 60, kandi ngo bikomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeneye.

Kugeza ubu u Rwanda ruhurira kuri iki kiyaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baranarebera hamwe uko ibihugu byombi byashyira ingufu hamwe mu guhaza ibihugu byombi ingufu z’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare,

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza