GOSHEN yasangije abakiliya umwaka mushya ibizeza ibyiza byisumbuyeho

Yanditswe na Ngabo Gabriel
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 08:12
Yasuwe :
1 0

Mu kwifuriza abakiliya bayo umwaka mwiza wa 2018, Ikigo cy’Imari GOSHEN Finance Ltd cyahuye na bo mu rwego rwo kwishimira intambwe yagezweho mu 2017, baboneraho no kungurana ibitekerezo ku byarushaho kunozwa.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Goshen, Peter Nkubara, yavuze ko mu byo bakora byose Imana bayigira nyambere kuko yabakoreye byinshi, bityo bakayishimira basabana.

Nkubara yifurije abakiliya ba Goshen kurushaho gutera imbere buri wese ku giti cye, bagateza imbere imiryango yabo by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Nyuma yo kwerekana abayobozi b’amashami ya Goshen, mu ijambo rye, Umuyobozi wa Goshen, Musangamfura Ignace yagarutse ku mateka yayo ahereye ku gitekerezo cy’ishingwa ryayo cyagizwe na Dr Phodidas Ndamyumugabe n’inzira banyuzemo kugeza uyu munsi wa none aho bahagaze bwuma mu gucunga neza imari y’ababagana kandi igacungwa ikura, yaguka.

Mu ngero za serivisi zihariye GOSHEN ifite, Musangamfura yavuze ko aricyo kigo cy’imari cyonyine kugeza ubu gifite konti izigamirwa Ku rwunguko rwo hejuru kurenza ahandi, Ku rwunguko rwa 8%, kandi inyungu zikajyaho buri gihembwe. Iyi ni compte TEGANYA. Nta mafaranga yo gusigasira konti (Tenue de compte) umukiliya acibwa buri kwezi.

Ku bijyanye no kuba umuntu yakwiyubakira, umuyobozi wa GOSHEN yavuze ko babafitiye Konti "SEZERA KU BUKODE", yo kuzigamira inzu, aho umuntu bitewe n’ubushobozi bwe, yizigamira amafaranga runaka buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe, warangira akemererwa inguzanyo ikubye kane (400%) y’ayo yizigamiye.

Yakomeje agira ati " Si ibyo gusa, amahirwe duha abakiliya bacu ari hejuru mu byiciro byose."

Yanavuze kandi ko GOSHEN ari yo yonyine kugeza ubu ikorana n’ibimina, ikabicungira umutungo aho kugira ngo ababihuriyemo bawangize, bawupfe se cyangwa ngo bawibane. Yongeyeho ko bidasaba ikimina ibyangombwa bihambaye, bene cyo bapfa gusa kuba bazwi, aho batuye.

Abakiliya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, inama n’ubwunganizi ku cyerekezo cyiza kurushaho bifuriza GOSHEN.

Mu bibazo byatanzwe harimo kuba hari amashami abakiliya bavuga ko serivisi zihuta kurenza ahandi, ubuyobozi bwa Goshen bukaba bwasezeranye ko aho bizagaragara bizakosorwa vuba, serivisi zikarushaho kwihuta kandi mu byiciro byose.

Musangamfura yavuze ko igishyizwe imbere mu mwaka wa 2018 ari ukugabanya igihe gusaba no guhabwa inguzanyo bifata, bikihutishwa abakiliya bakabangukirwa.

Hazongerwa serivisi zo kwegera abakiliya hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Mobile Banking no gushyiraho ababahagarariye (agents) hirya no hino mu gihugu, bitabaye ngombwa ko buri hose hafungurwa ishami.

Mu byishimiwe byagezweho mu mwaka wa 2017, yagize ati “Turishimira cyane ko abakiliya bacu barenze urwo rwego ahubwo GOSHEN bakayibona nka bene yo, nk’iyabo. Umubare w’abakiliya wariyongereye, urwunguko rwarazamutse, ibikorwa byarazamutse muri serivisi zose dutanga, n’ibijyanye n’inguzanyo bihagaze neza cyane”.

Mu ijambo rigufi, Dr Ndamyumugabe Phodidas watangije GOSHEN yagize ati “Nk’uko duhora tubivuga n’ubu niko bikiri, muri GOSHEN, amajyambere yanyu aratureba”.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi no gusangira, gususurutswa n’abaririmbyi b’abahanga (Orion Singers), gisozwa abakiliya, abakozi n’abayobozi ba Goshen bifurizanya umwaka w’imigisha n’uburumbuke.

Indi nkuru wasoma: Mu myaka 10, Goshen yavuye kuri miliyoni 16 igera kuri miliyari zisaga enye

Abakiliya ba GOSHEN bijejwe ibyiza byisumbuyeho mu mwaka wa 2018
Abakozi n'abakiliya ba GOSHEN bahuye barasangira
Ikigo cy’Imari GOSHEN Finance Ltd cyahuye n'abakiliya bacyo bishimira intambwe yagezweho mu 2017
Bamwe mu bayobozi b'amashami ya GOSHEN bitabiriye ubusabane
Abakiliya bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bafite, bahabwa icyizere ko bigiye kuvugutirwa umuti urambye
Umuyobozi wa GOSHEN, Musangamfura Ignace yasobanuye ibyo bateganya gukora mu 2018
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya GOSHEN, Peter Nkubara asuhuza abakiliya
Bamwe mu bakiliya ba GOSHEN bungurana ibitekerezo n'abayobozi babo
GOSHEN yasangije abakiliya umwaka mushya
Habayeho no gusangira kw'abakiliya n'abayobozi ba GOSHEN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza