Hatashywe inzu zigezweho zubatswe mu ikoranabuhanga rya Strawtec, hatekerezwa no ku ziciriritse

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Uruganda Strawtec Building Solutions Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi birimo n’ibikoze mu bishishwa by’umuceri n’ingano, rwatashye inzu zigezweho rwubatse ku Gisozi muri Gasabo, runatangaza ko abakeneye iziciriritse nabo bashonje bahishiwe.

Inzu ebyiri zigerekeranye ari eshatu kandi zubatswe mu buryo bunogeye ijisho (Luxury house) zatashwe ku mugoroba wo kuwa 13 Ukuboza 2017, zigize icyiciro cy’umushinga wiswe Gisozi Heights uzaba ugizwe n’inzu 26.

Umuyobozi mukuru wa Strawtec Building Solutions Ltd mu Rwanda, Armin Burckhardt, yavuze ko bishimiye kuba batangiye gushyira mu bikorwa icyiciro cya mbere cy’umushinga wabo, kandi 60% by’ibikoresho bizubatse bikaba bikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati ”Ndizera ko izi nzu za mbere twatashye uyu munsi zivugira, twifuzaga kugira uruhare mu iterambere ryihuse ry’Akarere ka Gasabo. Twifuzaga kubaka inzu zigezweho kandi zibereye guturwamo […]. Ni umushinga ushyizweho umutima na Strawtec kuko ugaragaza neza ibyo twifuza kubazanira ku isoko aribyo ‘Made in Rwanda’.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo iki cyiciro cya mbere gisa n’igihenze kuko inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 170 Frw, harateganywa no kubaka iziciriritse. Ubyifuza ashobora kubakirwa igizwe n’ibyumba bibiri n’uruganiriro kuri miliyoni 11 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushizwe imibereho myiza, Nyirabahire Languida, yashimiye Strawtec kuri iki gikorwa cyiza bahisemo gukorera mu karere kabo ndetse avuga ko biteguye no kubashakira ibindi bibanza byashyirwamo inzu ziri ku rwego ruciriritse.

Umuyobozi wa Century Real Estate, Charles Haba, yavuze ko inkuta zikozwe mu bintu bituruka ku muceri n’ingano ndetse n’ibyuma bizigize bikorerwa mu Rwanda. Guhenda kwazo bikaba bituruka ku ho ziri ariko iziciriritse nazo zizagenda zubakwa.

Ati” Aha ni ahantu hambere bubatse, byumvikane neza hano ni ku Gisozi, ni ahantu n’ubusanzwe ibibanza byaho bihenda cyane. Ntabwo wakubaka amazu aciriritse kandi ikibanza warakiguze amafaranga menshi.”

Niyoyita Marie Claire, umwe mu baturage bitabiriye umuhango wo gutaha izi nzu yavuze ko imyubakire ya Strawtec yayikunze cyane, anashimishwa no kuba ibikoresho byiganjemo ari ibikorerwa mu Rwanda, ku buryo akeneye kubaka bitamugora.

Biteganyijwe ko inzu zose uko ari 26 zigize icyiciro cya mbere cy’umushinga Gisozi Heights zizaba zuzuye bitarenze amezi ane ari imbere kuko Strawtec ifite umwihariko wo kuzuza inzu mu gihe gito.

Inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 170 Frw
Umuyobozi mukuru wa Strawtec Building Solutions Ltd mu Rwanda, Armin Burckhardt asobanurira umwe mu bashyitsi ubwiza bw'izi nzu
Imiterere y'ibyumba by'iyi nzu yubatswe mu ikoranabuhanga rya Strawtec
Icyumba gito cyagenewe umwana
Umuyobozi mukuru wa Strawtec Building Solutions Ltd mu Rwanda, Armin Burckhardt(Ibumoso)
Uruganiriro rwayo rufatanye n'igikoni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza