Ibimenyetso bya ruswa byavumbuwe mu itangwa ry’inguzanyo z’Umwalimu SACCO

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017 yagaragaje ko mu kigega Umwalimu SACCO hagaragayemo imikorere idahwitse, igaragaza ko ibimenyetso bya ruswa mu itangwa ry’inguzanyo.

Uru rwego rwakoreye isuzuma mu mwalimu SACCO ku cyicaro no ku mashami atandatu aherereye mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Musanze, Nygatare, Gasabo na Nyarugenge.

Raporo yagaragaje bimwe mu bibazo birimo kuba hari amafaranga yahawe abatari abanyamuryango ageze kuri 35, 200,000, hakaba n’inguzanyo zatanzwe zirengeje umubare wemewe n’amategeko.

Ubusanzwe amabwiriza agenga imitangire y’inguzanyo ateganya ko inguzanyo itangwa itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 70,000,000 ariko byagaragaye ko hari umuntu wahawe inguzanyo y’amafaranga miliyoni 100.

Raporo kandi igaragaza ko hari inguzanyo zagiye zitangwa nta masezerano hagati ya SACCO n’uwasabye inguzanyo; Umuvunyi mukuru avuga ko ibyo bituma mu gihe uwayihawe atishyuye nta cyashingirwaho mu kumukurikirana no kumwishyuza, bikaba byateza igihombo.

Raporo inagaragaza ko hari ahatanzwe inguzanyo nta ngwate, ibyuho bya ruswa mu kwiga imishinga no kuyikurikirana, kugongana kw’inyungu mu kwiga imishinga no kuyikurikirana.

Ubwo Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yagezaga iyo raporo ku Nteko Ishinga Amategeko kuwa 16 Ukwakira 2017, yatanze urugero ko hari aho byagaragaye ko umuyobozi yivanga mu mitangire y’inguzanyo, agatanga amabwiriza yo guha umuntu runaka inguzanyo nyamara hatasuzumwe niba yujuje ibisabwa; hakaba n’aho we ubwe yagize uruhare mu gutanga inguzanyo ku muntu wayisabye ashaka kugura inzu y’uwo muyobozi yari arimo agurisha kandi atari yujuje ibisabwa.

Raporo yagaragaje kandi ko harimo imicungire mibi y’umutungo w’Umwalimu SACCO, aho abayobozi bakora cyangwa bakitabira inama nyinshi zitwara mafaranga menshi bitari ngombwa.

Ishinja kandi urwo rwego kutagira uburyo n’ingamba zihamye zo kumenyekanisha serivisi z’Umwalimu SACCO. Yanagaragaje ko hari amadosiye y’inguzanyo abitse nabi, kutagira urutonde rugaragaza abanyamuryango nyakuri n’imigabane yabo, kutihutisha serivisi, kutagira uburyo bunoze bwo kwishyura inguzanyo no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko.

Umuvunyi Mukuru, Anastse Murekezi, yabwiye abadepite ko iyo mikorere yavumbuwe mu Mwalimu SACCO igaragaza ko ruswa irimo.

Yagize ati “Hari ukuntu umuntu aza mu kiraka cyo gusana bagahita bamuha inguzanyo, si umwalimu, si iki, ubwo rero haba harimo umwotsi wa ruswa wigaragaza [...], ibyo kuba bigaragara ku cyicaro gikuru ni ukuvuga ko no ku mashami biba bihari.”

Ikigega umwalimu SACCO cyatangijwe mu 2006 hagamijwe kuzamura ubushobozi buke bwa mwalimu binyuze mu buryo bwo kwizigamira no kugurizwa amafaranga ashobora kumufasha kwiteza imbere, akayishyura ku nyungu nto.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y'Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza