Toni 80 z’ifu ya Kinazi zagurishijwe ku isoko mpuzamahanga mu mezi atanu ashize

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi rumaze kohereza hanze y’igihugu toni 80 kuva muri Mutarama uyu mwaka, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’Ibikorerwa mu Rwanda.

Ubwiza bw’ifu y’imyumbati itunganyirizwa mu Rwanda ikomeje kwishimirwa ku masoko mpuzamahanga kuko igenzurwa igahabwa uruhushya n’ibigo bishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi no muri Australia mbere y’uko igezwa ku masoko.

Iyi fu imaze imyaka ibiri igurishwa muri Amerika, mu mezi make ashize yagejejwe ku masoko y’i Burayi, Australia no muri Afurika yo hagati n’iy’Iburengerazuba.

Kuva muri Mutarama 2017, toni 80 z’iyi fu ni zo zimaze koherezwa hanze y’igihugu ariko isoko riraguka mu buryo bwihuse ku buryo izindi toni 150 zizaba zoherejwe hanze bitarenze Kamena uyu mwaka nkuko Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant (KPC), Nsanzabaganwa Emile yabitangaje.

Nsanzabaganwa yabwiye IGIHE ko KCP ifite intego yo kugira umugabane munini w’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze no gutanga umusanzu mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Tumaze kubona isoko rinini hanze y’igihugu kandi riraguka mu buryo bwihuta. Ifu yacu ubu iraboneka henshi muri Amerika, tukaba dushaka kuyigeza muri leta zose bitarenze ukwezi gutaha kugira ngo abayikeneye bose ibagereho. Ifu yacu igurishwa mu maduka atandukanye hanze y’u Rwanda no ku rubuga rw’Umunyarwandakazi Gasabwa Keila uyigurisha muri Amerika, Canada n’i Burayi.”

Gasabwa aba muri Amerika afite urubuga www.madeinrw.com rugurisha ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda, rukaba rumaze kugurisha toni 21 harimo toni 20 z’ifu ya KCP mu mezi atandatu ashize.

Nsanzabaganwa yagize ati “Igishimishije ni uko kuri ayo masoko yo hanze, ifu yacu ishimwa n’abakiriya kuko isuzumwa igahabwa uruhushya n’Ikigo U.S Food and Drug Administration (FDA) nyuma yo kubona ko yujuje ubuziranenge.”

Ibigo bigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa muri Australia no mu Bubiligi na byo bigenzura bikanameza ubuziranenge bw’iyi fu mbere y’uko igurishwa ku masoko abiherereyemo no mu bihugu bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Nsanzabaganwa avuga ko kwemerwa n’ibi bigo bitatu byo ku migabane itatu itandukanye bituma ifu ya KCP igirirwa icyizere n’abakiriya ku Isi hose bikanayitera umwete wo kurushaho kwagura amasoko yo hanze.

Nsanzabaganwa kandi ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega gitera inkunga abohereza ibicuruzwa hanze ndetse agashima Diaspora ku ruhare igira mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ku masoko yo hanze y’igihugu.

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati rukayibyazamo toni ziri hagati ya 20 na 30 z’ifu buri munsi. Kuri ubu ifu nyinshi igurishwa ku isoko ryo mu Rwanda ariko uruganda rugamije kuzamura ingano y’ifu rwohereza hanze ikaruta iyo rugurisha imbere mu gihugu.

Kinazi Cassava Plant rumaze kumenyekana mu mpande zose z’Isi rwiyemeje kuzamura ingano y’ifu ruzohereza hanze mu 2017, ikava kuri toni 200 zoherejwe mu 2016, ikagera ku zisaga igihumbi.

Ifu y’uruganda rwa Kinazi imaze kwigarura amasoko mpuzamahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi
Uruganda rwa Kinazi rutunganya toni 120 z’imyumbati rukayibyazamo iziri hagati ya 20 na 30 z’ifu buri munsi
Uruganda rwa Kinazi ruherereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza