Igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda gishobora kugabanuka kikaba 5.2%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ugushyingo 2017 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Guverinoma y’u Rwanda bari gusuzuma uko bagabanya igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka kikaba 5.2% kivuye kuri 6.2 yari yitezwe mbere.

Muri Gicurasi nibwo byateganywaga ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2017 buzazamuka ku gipimo cya 6.2% kivuye kuri 5.9% mu mwaka ushize.

Izamuka rishimishije ryari ryitezwe ku izahuka ry’urwego rw’ubuhinzi n’ukwiyongera kw’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, bityo hakagabanywa icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza n’ibyo cyohereza.

Gusa mu isuzuma ry’uburyo igice cya mbere cy’uyu mwaka cyagenze mu izamuka ry’ubukungu, byatumye guverinoma na IMF batangira gutekereza uburyo bahindura igipimo.

Ubu itsinda rya IMF riri mu Rwanda aho risuzuma uko ubukungu buhagaze, hanaganirwa ku cyerekezo babona bufite, mu biganiro rigirana na Guverinoma y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ubutumwa bwa IMF mu Rwanda, Laura Redifer yavuze ko bitarenze icyumweru gitaha, bazaba bamaze kwemeranywa ku gipimo gishya nyuma y’ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Turi kuganira ku buryo twakigabanya kikajya munsi, kikava kuri 6.2% kikagera kuri 5.2%, kubera ko ubukungu bwazamutse ku gipimo kiringaniye mu gice cya mbere cy’umwaka.”

Zimwe mu mpamvu zishingirwaho ni uko mu mwaka ushize amapfa yagize ingaruka zafashe igihe kirekire. Urwego rw’ubwubatsi narwo rwazamutse gahoro ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’irangira ry’imishinga ikomeye y’ubwubatsi igihugu cyari gifite.

Redifer yakomeje agira ati “Byari bigoye ko habaho izamuka ry’urwego rw’ubwubatsi nk’uko byagenze umwaka ushize. Izo mpamvu kimwe n’izindi zitandukanye byagize ingaruka ku izamuka ry’ubukungu mu gice cya mbere cy’uyu mwaka.”

Nubwo igipimo gishobora kugabanywa, ubukungu bw’u Rwanda buri mu buzamuka neza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko byitezwe ko ubukungu bw’ako karere buzazamuka ku gipimo cya 2.7 % buvuye kuri 1.4% umwaka ushize.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubukungu bwazamutse kuri 1.7% ugereranyije na 8.9% ku ijana mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Mu gihembwe cya kabiri hagati ya Mata na Kamena ho ubukungu bwazamutse kuri 4%, bigizwemo uruhare n’izamuka ry’urwego rw’ubuhinzi kimwe n’urwa serivisi.

Muri Nzeri uyu mwaka, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki y’Isi mu Rwanda, Aghassi Mkrtchyan, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda ubu buri kuzamuka neza, ariko bigoye kugira ngo bigere ku gipimo cya 6.2%.

Yavuze ko bwari buhagaze neza mu 2016 ubwo bwazamukaga hafi 6%, ariko bwaje kugenda gahoro guhera hagati mu mwaka ushize, ku buryo “bisa n’ibizaba biri hagati ya 4.2 na 6.2%.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, yavuze ko impamvu ubukungu bw’u Rwanda bwagenze nabi umwaka ushize bikanagira ingaruka mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, byatewe n’amapfa yibasiye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara; igiciro cy’amabuye y’agaciro cyagabanyutse; igiciro gito cya peteroli cyatumye ubukungu bw’ibihugu biyicuruza bugabanuka n’ibindi.

Icyakora Gatete avuga ko ibyo bibazo biri kugenda bikemuka akaba ariyo mpamvu bizeye ko buzazamuka muri uyu mwaka ndetse n’utaha.

Yagize ati “Mu Rwanda by’umwihariko uyu mwaka turabona ko ubukungu bwacu buzazamuka hagati ya 5 na 6 % ...Turabona ko imbere ari heza bitewe n’ingamba igihugu cyagiye gifata kugira ngo duteza imbere ubukungu dukemura n’ibibazo byabiteraga.”

Izo ngamba zirimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo hongerwa aho indege za RwandAir zerekeza; guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, kongera ingufu mu buhinzi no guteza imbere ikoranabuhanga.

Prof. Kigabo Thomas(ibumoso),ushinzwe ubukungu muri BNR n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Wungirije wa IMF muri Afurika, Laure Ledifer
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Gatete Claver
Abayobozi mu nzego za leta na IMF bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza