Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ’nka ya mabati’ -Perezida Kagame i Bugesera

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Kanama 2017 saa 02:56
Yasuwe :
7 3

Perezida Kagame Paul kuri uyu wa Gatatu yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, yizeza ko uyu mushinga nta kabuza uzarangira ugafasha u Rwanda kugera ku ntumbero y’iterambere rwihaye.

Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo Mota-Engil Africa. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizuzura mu 2019 gitwaye miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Kagame ahereye ku rugero rw’abaturage bavugaga ko babeshywe amabati ntibayahabwe, yijeje ko iki kibuga atari nk’ayo mabati kuko iri buye ry’ifatizo ari intangiriro y’imirimo yo kucyubaka.

Yagize ati “ Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ‘nka ya mabati’, iri buye ry’ifatizo ni intangiriro y’ibikorwa. Ndashaka kubwira abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nkuko bisanzwe. Nizeye ko mu mezi make ari imbere tuzaba twagarutse hano gutaha no gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege.”

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rusanganywe ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali gikora neza, iki cya Bugesera kizatuma rugera ku cyerekezo cy’iterambere ryarwo n’irya Afurika muri rusange.

Yagize ati "Iki kibuga ni ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda, ukwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba n’imigenderanire hagati y’Abanyafurika no kuzamura ishoramari."

Abagenzi bakoresha ikibuga mpuzamahanga cya Kigali bamaze kwikuba kabiri kuva mu 2008, aho bavuye ku bihumbi 300 bakagera ku bihumbi 700.

Umuyobozi w’ikigo Mota-Engil Africa, yijeje ko bazakora ibishoboka byose bagakora neza nkuko bisanzwe ntibakerereze iki gikorwa remezo cyitezweho kuba igicumbi cy’ubwikorezi bw’indege mu karere n’Isi muri rusange.

Yagize ati "Mu bihugu 22 tumaze gukoreramo ku Isi...ntitwigeze dukerereza imirimo kandi tuzabyubahiriza na hano. Nubwo turi bato duharanira gukora ibyiza kurusha abandi."

Icyizere ni cyose muri uyu mushinga

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James, yavuze ko umushinga w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera utanga icyizere ku buryo nta gukererwa kwabaho.

Yagize ati "Ibyangombwa byose birahari, imashini, abakozi barahari, ikigo kigomba gukora ubugenzuzi kirahari, igisigaye ni ugukomeza imirimo."

Yakomeje agira ati "Nkuko byagaragajwe ubu turabona nta kintu na kimwe cyazitira uyu mushinga nkuko wateganyijwe."

Musoni avuga ko uyu mushinga uzarangira mu 2019 ariko indege zizatangira gukoresha ikibuga mu ntangiriro za 2020 bitewe n’ubugenzuzi bw’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege.

Ikigo Mota-Engil Africa kizacunga iki kibuga mu myaka 25 ariko nigisaba kongezwa byigweho kibe cyakongerwa indi myaka 15.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba gifite icyanya cy’abagenzi kingana na metero kare 30 000, imiryango 10, ibiro by’abinjira 10, iby’abasohoka 10.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza