Imbuto za miliyoni 314 Frw zaboreye mu bubiko zitarahawe abaturage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Gicurasi 2017 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kiratungwa agatoki guhombya leta akayabo, aho mu bugenzuzi bwakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2016, bwerekanye ko hari imbuto zo guhinga zifite agaciro ka miliyoni 314 zirimo kuborera mu bubiko ndetse na miliyari zirenga 11 z’ifumbire zitaragaruzwa.

Mu cyumweru gishize Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagejeje ku nteko ishinga amategeko raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2015/2016, agaragaza ko muri RAB hari ukutabyaza umusaruro amafaranga leta iba yashoye, ndetse imirimo imwe n’imwe igakererwa.

Muri RAB, imirimo ya miliyoni 840 yo kubaka Laboratwari nkuru ya Rubirizi yakererewe iminsi 492. Hari kandi ituragiro rya miliyoni 70 ridakora; amamoto ya miliyoni 92 adakoreshwa aparitse i Kabuye; imashini zihinga za miliyoni 50 zimaze imyaka igera kuri irindwi zidakoreshwa n’uruganda rusukura imbuto rwa miliyoni 226 rudakora.

Biraro yavuze ko hari n’imbuto za miliyoni 314 basanze ziri kuborera mu bubiko zitarahawe abaturage ngo bazihinge.

Yagize ati “Hari imbuto za miliyoni 314 z’ibigori, ibihwagari n’ingano zatangiye kuborera mu bubiko bw’i Masoro na Huye zimazemo imyaka iri hagati ya itatu n’itanu.”

Yongeraho ko hari n’izindi mbuto z’ibigori zaguzwe ntizahabwa abaturage ngo bazihinge ahubwo zihabwa ikigega cy’imyaka kiba ku Kicukiro ngo kizitange ziribwe, kandi byose bikorwa nta nyandiko zibisobanura.

Yagize ati “Hari toni hafi 700 zaguzwe zitwa imbuto, hagati aho politiki irahinduka bati mugende mushyire mu bubiko i Masoro ndetse mubihe abashobora kurya, tukabaza ngo agaciro k’ibyaguzwe , iyo uguze imbuto n’undi akagura ibishyimbo byo kurya, utanga menshi ni uwuhe?”

Hari kandi imbuto za miliyoni 250 zagurijwe abikorera batumiza imbuto hanze ariko bakaba batarazishyura kuva 2014 n’ikibazo cy’abahinzi bakenera imbuto nyinshi kurusha izo RAB ifite, kuko bahawe gusa 58% by’imbuto basabye mu gihembwe B cya 2016.

Biraro yatangaje ko kwishyuza ifumbire bidakorwa uko bikwiye kuko kuri miliyari 11.4 zishyuzwaga ku ya 01 Nyakanga 2015, hishyuwe gusa miliyoni 12 ni ukuvuga 0.1% mu mwaka warangiye ku ya 30 Kamena 2016.

Yagize ati “Ifumbire nta mwaka tutaza hano ngo tubivuge ariko ntabwo turabona igisubizo cy’uko leta izakumira iki gihombo cya miliyari 11.4.”

Abagize inteko ishinga amategeko bagaye iyi mikorere ndetse basaba ko ababigizemo uruhare bakurikiranwa bakabiryozwa.

Depite Mukandutiye Speciose yagize ati “Birababaje, abaturage bamwe baba babuze imbuto yo gutera warangiza ukavuga ngo imbuto zaboreye mu bubiko?”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje ko hari ibikoresho byo mu makusanyirizo y’amata ya Mukarange, Ngarama, Rwimiyaga na Karushunga bya miliyoni 88 bimaze imyaka bidakora bidakora n’icyuzi cya miliyari imwe cyubatswe mu Murenge wa Mahama kimaze imyaka ine kidakoreshwa.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, RAB yakoresheje miliyari 31 ariko ibitabo byayo by’ibaruramari byayo birimo amakosa, ntibyizewe kandi ifite amafaranga adafitiwe inyandiko ziyasobanura.

RAB yasibye imyenda ingana na miliyoni 610 kandi nta cyerekana icyo yakoze ngo igaruze iyo myenda mbere yo kuyisiba.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza