IMF ifitiye icyizere izamuka rishimishije ry’ubukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) yashimye u Rwanda mu ngamba zarwo zo gufasha ubukungu gukomeze kuzamuka nyuma y’ibibazo byabaye umwaka ushize bigahungabanya ubukungu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga ibiganiro ku isuzuma rigaragaza uko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda zigamije izamuka ry’ubukungu n’imari, Policy Support Instrument (PSI), IMF yatangaje ko yishimiye uburyo u Rwanda rwitwaye nyuma y’amapfa yibasiye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu 2016.

Umuyobozi wungirije wa IMF muri Afurika, Laure Ledifer, yavuze ko bizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka hagati ya 5 na 6 %.

Abajijwe uko babona ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwifashe muri 2018, Ledifer yavuze ko bakibiganiraho ariko ngo bizeye ko buzazamuka.

Ati “Muri 2018 turacyaganira ntabwo turagera ku mwanzuro ariko twiteze izamuka rikomeye ry’ubukungu kubera ubuhinzi buri gutera imbere, imyubakire itera imbere ndetse n’ibyoherezwa mu mhanga bihagaze neza … nta mwanzuro turafata ariko buzazamuka hagati ya 6 na 7 %, ku Rwanda ubwo bwiyongere ni bwinshi cyane.”

IMF ivuga ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 2.6 % mu 2017, buvuye kuri 1.4 % mu 2016, bukagera kuri 3.4 muri 2018.

Ledifer yavuze ko akurikije iri zamuka n’iryo bateganya ku Rwanda, ngo ni intambwe ikomeye.

Yagize ati “Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ni hafi inshuro ebyiri z’izamuka ry’ubukungu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no ku mugabane, ni intambwe nziza ukurikije uko ibintu bihagaze, ntabwo wakwizera ibitangaza, ni byiza rwose ugendeye uko ibintu bihagaze ubu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, yavuze ko impamvu ubukungu bw’u Rwanda bwagenze nabi umwaka ushize bikanagira ingaruka mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, byatewe n’amapfa yibasiye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara; igiciro cy’amabuye y’agaciro cyagabanyutse; igiciro gito cya peteroli cyatumye ubukungu bw’ibihugu biyicuruza bugabanuka n’ibindi.

Icyakora Gatete avuga ko ibyo bibazo biri kugenda bikemuka akaba riyo mpamvu bizeye ko ubukungu buzazamuka muri uyu mwaka ndetse n’utaha.

Ati “Ubu ibyo bibazo byose biragenda bikemuka, twafashe ingamba zifatika ku buryo ubu uyu mwaka n’umwaka utaha turabona ubukungu muri Afurika bugenda buzamuka ariko mu Rwanda by’umwihariko uyu mwaka turabona ko ubukungu bwacu buzazamuka hagati ya 5 na 6 % ...Turabona ko imbere ari heza bitewe n’ingamba igihugu cyagiye gifata kugira ngo duteza imbere ubukungu dukemura n’ibibazo byabiteraga.”

Ingamba zafashwe ngo ubukungu bukomeze kuzamuka harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda; guteza imbere ubukerarugendo hongerwa aho indege za Rwandair zerekeza; guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga; kongera ingufu mu buhinzi no guteza imbere ikoranabuhanga.

Nubwo ubukungu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bukomeje kuzamuka, IMF ivuga ko buzakomeza kuzamuka gahoro bitewe n’urujijo rugihari ku bukungu bwa Nigeria na Afurika y’Epfo. Kandi nubwo buzazamuka, ngo haracyari impungenge kuko henshi buracyashingiye kuri Leta ari nako bizamura imyenda ibihugu bifata.

IMF igaragaza ko mu bihugu 45 bibarirwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibihugu 22 byafashe amadeni arenze 50 % by’umusaruro mbumbe (GDP) muri 2016.

Umuyobozi wungirije wa IMF muri Afurika, Laure Ledifer
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, Francis Gatare
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver
Prof Kigabo Thomas (ibumoso) ushinzwe ubukungu muri BNR n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi
Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta, Obadiah Biraro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza