Imihigo ni yose kuri Habineza wubatse ikoranabuhanga rigamije kumenyekanisha ‘Made in Rwanda’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 05:50
Yasuwe :
1 0

Mu gihe leta ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ingano y’ibyo igihugu cyohereza mu mahanga, ubu bushake bumaze gukwira muri benshi bashakisha uburyo bworoshye bizanyuzwamo byambuka umupaka, ari nako bitsa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Kuva muri Kamena uyu mwaka, nibwo hatangiye urubuga Made in Rwanda Online rufite intego yo guhuza abacuruzi n’abaguzi ndetse n’ufite icyo yashoye, ibyo akora bikamenyekana.

Ni urubuga rwatangijwe na Jaurès Habineza afatanyije na mugenzi we Alain Pacifique Nkazamurego bombi baba muri Canada. Habineza ni n’umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rigamije iterambere, International Rwanda Youth for Development, IRYD.

Kuri ubu ushobora kujya kuri Made in Rwanda Online ugashakisha igicuruzwa ushaka cyangwa ukitegereza ibiriho, ikikunyuze ukakigura ukagisangishwa aho uri hose. Kwishyura ni credit card, Mobile Money n’ubundi buryo bufasha umuturage kutagendana amafaranga mu ntoki.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Habineza uba i Montreal muri Canada kuva mu 2007, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Made in Rwanda Online yakigize ubwo yasuraga u Rwanda mu 2014 ku butumire bwa Perezida Kagame, akitabira Inama y’Igihugu y’umushyikirano.

Yagize ati “Abanyarwanda batuye muri Montreal bansabaga kubazanira ibintu bitandukanye nkuye mu Rwanda. Ntabwo nabonye umwanya uhagije wo kubigura byose. Natangiye kwibaza niba nta buryo bwabaho bwo kugura ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda hifashishijwe internet, ubundi bakabinsangisha kuri hoteli narimo.”

Icyo gihe ngo yagejeje icyo gitekerezo ku rubyiruko ruhugukiwe iby’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali, basanga ari amahirwe yashorwamo imari.

Avuga ko yagarutse i Kigali mu 2015 nabwo yitabiriye Umushyikirano, abona ba rwiyemezamirimo bato bafite ibintu bakora bifatika ariko ntibagire uburyo bwo kubimenyekanisha cyangwa ngo babigeze ku masoko.

Habineza ati “Icyo gihe nibwo nafashe umwanzuro wo gutangiza iki kigo, gifite intego yo kugurisha no kumenyekanisha ibintu bikorerwa mu Rwanda na serivisi zitangwa imbere mu gihugu no ku Isi yose.”

Avuga ko igitekerezo cyanashingiye ku byo u Rwanda rumaze kugeraho, kuko buri gihe uko aje abona impinduka, bikaba n’uburyo bwo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu no kongerera ubushobozi urubyiruko yifashishije ubumenyi afite.

Ni amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo

Habineza avuga ko ubu bucuruzi bw’ikoranabuhanga ari nk’amahirwe akomeye kuri ba rwiyemezamirimo ngo bamenyekanishe ibyo bakora, bakanabigeza ku mukiliya aho yaba ari hose, akabigura akanze ahantu hamwe gusa.

Habineza yakomeje agira ati “Ku bufatanye bwa DHL n’Iposita y’u Rwanda dushobora kugeza ibicuruza ku miryango y’aho abakiliya batuye. Uretse ibyo kandi, kwamamaza hifashishije ikoranabuhanga biragenda bifata indi ntera.”

“Gukoresha internet bimaze gusakara ku buryo abakiliya baba bashakisha umwambaro ugezweho, urukweto, umurimbo, ikinyobwa n’ibindi. None hari icyaruta kuba wasanga ibyo bintu byose ahantu hamwe? Made in Rwanda Online ni igisubizo ku masaha menshi umuntu yajyaga amara mu iduka.”

Bitewe n’uburyo ibicuruzwa biboneka kuri uru rubuga bikenewe, bimaze kugera mu bice bitandukanye by’Isi mu gihe gito uru rubuga rumaze rutangiye.

Jaurès Habineza watangije urubuga Made in Rwanda Online

Habineza anavuga ko bitewe n’uko ubu buryo bukiri bushya n’igihembwe cya mbere kikaba kitarasozwa, ngo ntibyoroshye guhita umuntu avuga ingano y’ibicuruzwa bamaze gucuruza cyangwa inyungu yavuyemo.

Ni uburyo butandukanye n’ubucuruzi bwo kuri internet busanzwe, kuko bafasha inganda cyangwa umucuruzi wa Made in Rwanda kumenyekanisha ibyo akora, uhereye ku gufotora ibicuruzwa byabo, kubigaragaza imiterere cyangwa ababishaka bakabishyira ku giciro gito.

Inzozi ziracyari zose

Habineza avuga ko gutangiza Made In Rwanda bitari urugendo rudafite inzitizi, kuko bahuye n’izirimo kudasobanukirwa kwa bamwe ko ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa nk’uburyo bwo guhuza abakeneye gukorana ubucuruzi.

Yakomeje agira ati “Indi mbogamizi yari uburyo bwo gufatanya kw’inzego zitandukanye mu kugeza kure igicuruzwa, ibintu usanga bibura ku bigo bito n’ibiciriritse byinshi, igiciro kiri hejuru cyo kohereza ibintu mu mahanga no gushaka uburyo buboneye kandi bworoshye bwafasha mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Gusa hejuru y’ibyo byose, intego ngo ni ukuzamura iri shoramari rigakomera ari nako rirushaho guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko.

Yakomeje agira ati “Turashaka no kongera ingano y’ibicuruzwa twohereza mu mahanga binyuze mu gutuma ibyo dukorers mu Rwanda bibasha kuboneka ku isoko byoroshye, ari byiza kandi ku giciro cyiza.”

Yavuze ko bifuza guhangira imirimo urubyiruko, bagaha akazi abantu benshi bakava kuri 12 bafite uyu munsi.

Alain Pacifique Nkazamurego ufatanyije na Habimana mu kumenyekanisha 'Made in Rwanda'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza