Imirenge Sacco yambuwe gutanga inguzanyo za VUP

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko bamwe mu baturage batishoboye bagaragaje impungenge ku nguzanyo ya VUP kubera kunanizwa n’inyungu ya 11% bavugaga ko ihanitse, Umurenge Sacco wambuwe ububasha bwo kuzitanga, inyungu nayo ikurwaho.

Aya mafaranga abaturage binubiye uburyo atangwamo kubera inyungu ihanitse, ahera kuri konti za Sacco zimwe na zimwe dore hari aho wasangaga bafite miliyoni zisaga 100 zitigeze ziguzwa.

Abaturage baganiriye na IGIHE mu bihe bitandukanye bavugaga ko batinya ko imitungo yabo yazatezwa cyamunara kubera inyungu ihanitse dore ko iyi nguzanyo bayihabwa bamaze gutanga amasambu yabo ho ingwate.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA, cyandikiye Imirenge Sacco yose ibaruwa iyimenyesha ko itemerewe kongera gutanga inguzanyo ya VUP.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi wa RCA tariki ya 5 Gicurasi 2019, ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 16, ijyanye no kuvugurura no kunoza imikorere y’Umurenge Sacco cyane mu micungire y’inyuzanyo za VUP.

Hari aho igira iti “Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative bubandikiye bubasaba guhita muhagarika gutanga inguzanyo za VUP mukibona iyi baruwa, ahubwo mugashyira imbaraga mu kwishyuza izatanzwe.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prof. Harelimana yavuze ko amafaranga yashyizwe mu maboko y’inzego z’ibanze.

Ati “Amafaranga azaba ari kuri konti z’inzego z’ibanze muri Sacco ni nazo zizajya zemeza abagomba kuyahabwa muri make inzego z’ibanze nizo zizaba umuyoboro wo kuyaha abaturage. Imishinga izajya yemerezwa ku Murenge, za Sacco zihite zitanga amafaranga mu gihe mbere ari Sacco zemezaga imishinga zikanatanga amafaranga.”

“Inyungu ya 11% nayo yavuyeho, ahubwo SACCO izajya ifata 2% ya serivisi.”

Mu nama ya 16 y’Umushyikirano yabaye mu 2018, Perezida Kagame yagaragaje ko atumva impamvu inyungu ku nguzanyo ihabwa abatishoboye bafashwa muri gahunda ya VUP yavuye kuri 2 % ikagera ku 11 %.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo bikwiye. Kuba abantu bumvikanye bati reka dushyireho uburyo bwo gufasha abantu ngo nibigera hagati icyo wahereyeho ujya kubikora n’ubundi gihindurwe n’abantu wenda batanabishinzwe. Na mbere bijya gushyirwaho hari uburyo byakozwe, niho abantu bagombaga guhera bahindura ibyo bagomba guhindura. Ntabwo mbaza impamvu byahindutse, ndabaza icyashingiweho kugira ngo bihinduke.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko hari aho bagiye bagera bagasanga umubare w’abaturage bafata inguzanyo z’abatishoboye wagabanyutsemo kabiri.

Perezida Kagame yasabye ko icyo kibazo gisuzumwa neza, abatishoboye bakitabira gahunda zo kubafasha kuva mu bukene.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo (EICV 5) buherutse kugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu 2017, ubukene bwagabanyutseho 0.9 % buva kuri 39.1 % bugera kuri 38.2 %.

Ni igabanyuka rito ugereranyije n’ubushakashatsi bwo mu 2014. EICV ya gatatu yo muri 2011 yerekanye ko abakene bari 46% , iya kane yo muri 2014 yerekana ko abakene ari 39.1%,ni ukuvuga ko bagabanyutse ku kigero cya 6.9 %.

Sacco zambuwe uburenganzira bwo gutanga inguzanyo ya VUP

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza