Inyungu u Rwanda ruzabona ku inota rya B/B rwahawe mu bukungu n’ikigo cy’Abanyamerika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Gashyantare 2018 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P), giherutse guha u Rwanda inota rya B/B, ku buryo ruhagaze mu busugire bw’ubukungu, imyenda rufite ndetse n’igabanuka ry’icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

Ikigo S&P cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwiyongera kuko ingamba za Guverinoma zizagabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kugera munsi ya 4% mu 2021 n’igipimo cy’imyenda ntikirenge 45% by’umusaruro mbumbe (GDP). Iteganya ko ubukungu buzazamukaho 6% mu 2018 kugeza 2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, yasoibanuye ko gushyira u Rwanda mu cyiciro nk’iki bituma rugaragara neza, rukabona inguzanyo ku giciro kiri hasi kandi bikagaragara ku bashoramari ko ari igihugu gifite aho kigana kandi kitajegajega.

Yagize ati “Iyo bimeze neza bituma noneho tugaragara neza, bituma abo hanze baduha amafaranga bumva ko tudafite ibibazo binini, bikadufasha kubona amafaranga arenze ayo twabonaga kandi ku giciro cyo hasi.”

Ikigo cyigenga S&P cyizewe ku rwego mpuzamahanga, mu bushobozi n’ubunararibonye mu kugaragaza uko ibihugu bifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda kiba cyaragurijwe, kikanatanga ubusesenguzi mu rwego rwa politiki.

Imyanzuro y’ibigo nk’ibi ishingirwaho cyane n’abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibihugu mu bijyanye no gufata ibyemezo binyuranye.

Minisitiri Gatete avuga ko iki kigo kiba cyasuzumye ubukungu bwose kikareba uko urwego rw’imari rumeze, kikanareba ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n’ibyo kivanayo.

Akomeza avuga ko kuba u Rwanda rumaze igihe rushyirwa mu byiciro bya B, B+ no hejuru yaho bigaragaza icyizere rufitiwe mu bukungu n’uko bashima umurongo rugenderaho.

Ikigo S&P kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza mu 2017 bitewe n’igiciro cyiza cy’ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro ndetse n’ivunjisha.

Ibitumizwa mu mahanga byagabanutse bitewe no kuzura kw’imishinga y’ubwubatsi nka Kigali Convention Centre, amahoteli no kwagura ingendo za RwandAir mu 2016.

Kigaragaza ko icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyageze ku 9.7% bya GDP mu 2017 bivuye kuri 15% mu 2016.

Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 3% mu 2017 bivuye ku 9% mu 2016.

Iki kigo kivuga ko imbaraga Guverinoma yashyize muri gahunda ya Made in Rwanda zirimo gutanga umusaruro. Urugero ni nk’aho mu 2017 sima yakorwaga n’uruganda rwa Cimerwa yiyongereyeho 21% bigatuma iyatumizwaga mu mahanga igabanuka.

Minisitiri Gatete avuga ko umwaka ushize wonyine ibyoherezwa mu mahanga byazamutse 57.6% bikaba ari ubwa mbere byazamuka kugera aha. Ibyoherezwa hanze byo byaramanutse 0.4%, ikinyuranyo kiri hagati y’ibiva mu mahanga n’ibyoherezwa mu mahanga, kigabanuka 21.7%.

Yagize ati “Ibi rero ni ikintu gikomeye cyane cy’uko ya gahunda yacu ya Made in Rwanda, yafashije cyane. Ni icyizere ku bukungu bw’u Rwanda n’aho tugana, ni ikintu gishimishije kuko biragaragaza imbaraga zoze abanyarwanda bashyira muri iki gikorwa, ubuyobozi dufite, bigaragara ko bugenda butanga umusaruro uko tugenda dushyira mu bikorwa ibitandukanye bijya mu bukungu.”

Ikigo S&P gisobanura ko ibizatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu myaka itatu iri imbere birimo; kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, guteza imbere ubuhinzi hashorwa imari mu mishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kongera ibikorerwa mu gihugu byatumizwaga hanze nka Sima, isukari n’umuceri.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver
Kigali Special Economic Zone, agace kahariwe inganda karimo iziri guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza