Kaminuza y’u Rwanda na NIRDA ku isonga ry’ibigo n’inzego bya Leta bizavanwa i Kigali mu kubaka indi mijyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Kanama 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), byabimburiye bimwe mu bigo n’inzego za leta biri kuvanwa i Kigali bikajyanwa mu ntara mu mijyi ya kabiri yunganira umurwa mukuru w’u Rwanda.

Ibi birakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 10 w’umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’Igihugu, wo guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by’inzego n’ibigo bya Leta.

Imijyi itandatu yunganira Kigali ni Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru; Nyagatare mu Burasirazuba, Huye na Muhanga mu y’Amajyepfo; Rubavu na Rusizi mu y’Uburengerezuba.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (RHA), Augustin Kampayana, yavuze ko mbere na mbere hari ukurebwa imiterere y’imijyi n’amahirwe ahaboneka kugira ngo hazagenwe abahakorera.

Yagize ati “Hakenewe ibikorwaremezo, amashanyarazi, amazi, aho abana bigira... ibintu bikurura abantu bagomba kuhakorera. Urugero ibiri Musanze ntabwo bisa n’ibiri Nyagatare cyangwa Muhanga. Abajya kuhakorera byaba ari ibijyana n’ubukerarugendo cyane.”

Kampayana yemeza ko hari aho byatangiye nko muri Kaminuza y’u Rwanda na NIRDA byatangiye gukura amwe mu mashami yabyo muri Kigali.

Yagize ati “Hari intambwe zirimo guterwa nk’aho Kaminuza y’u Rwanda irimo kureba aho amashami yayo yajya n’ibikenewe kujyayo. NIRDA ifite laboratwari i Huye irimo kuzisana kugira ngo abashakashatsi bakomeze gukorerayo bafite aho bakorera. Uturere turimo kureba mu ngengo y’imari ibyo kongera nk’ibikorwa remezo bikenewe.”

Akomeza agira ati “NIRDA cyo kigeze kure ahubwo ngira ngo hari n’amashami yacyo yatangiye kwimuka kuko biraterwa n’uko hari amazu yari ashaje, laboratwari bageze kure basana, uko bazajya barangiza niko bazajya bimukira aho barangije. Batangiye umwaka ushize no mu ngengo y’imari y’uyu mwaka barabiteganyije.”

Kaminuza y’u Rwanda irimo gukora amavugurura azahuza amashuri abiri ya Koleji y’Uburezi; iya Remera ikavanwa mu Mujyi wa Kigali ikimurirwa i Rukara mu Ntara y’Iburasirazuba; Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) yari isanzwe ifite icyicaro mu Karere ka Huye izajyanwa i Gikondo ivangwe na Koleji y’Icungamutungo n’Amabanki (CBE).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS) izimurirwa i Remera. Gusa imyaka ibiri mu masomo y’ubuzima abanyeshuri bazajya bayigira i Huye aho bazajya bamara igihe mu bitaro bimenyereza. Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo izajyanwa i Busogo mu gihe Nyarugenge izakomeza kuba igicumbi cy’amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Kampayana avuga ko nta gihe ntarengwa cyo kuba bimwe mu bigo n’inzego za leta byimukiye mu ntara kuko buri kigo kijyaho gishyizweho n’itegeko, bityo kukigenera aho kigomba gushyira ibiro bikuru bigomba kugendana no kurivugurura.

Gusa bishobora kudatinda kuko hari umushinga u Rwanda rwatewemo inkunga na Banki y’Isi ufite agaciro ka miliyoni hafi 95 z’amadolari zizubaka ibikorwa remezo nkenerwa muri iriya mijyi. Ibi bizatuma haboneka akazi binakurure benshi bifuze kuhaba.

Umujyi wa Huye uri mu mijyi yahungabanywa no kwimuka kw’amashami n’ibigo bya Kaminuza y’u Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi iri i Remera izavanwa i Kigali yimurirwe i Rukara mu Ntara y’Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza