KCB yatangije uburyo bwa telefoni bufasha abakiliya bayo kwiguriza kugeza ku 500 000 Frw

Yanditswe na
Kuya 2 Ugushyingo 2017 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

KCB Bank Rwanda yatangije ku mugaragaro uburyo bufasha abakiliya bayo kwiguriza amafaranga bakeneye bifashishije telefoni igendanwa, agahita ajya kuri konti yabo bitewe n’ayo umukiliya yemerewe, kuva hagati ya 500 Frw na 500 000 Frw.

Uburyo bwa ‘Mobiloan’ bwatangiye gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka, kuva icyo gihe bukaba bwaratangiweho inguzanyo zigera ku 1500.

Umuyobozi w’agateganyo wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko ubu buryo butangijwe mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ishoramari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, bukaba bwitezweho kuzarushaho korohereza abakiliya.

Yakomeje agira ati “Buri kwezi usanga hari abantu benshi bagana banki basaba inguzanyo ku mushahara. Abo bose bagiye kujya babikorera kuri telefoni zabo. Niba uje kuri banki, iyo nguzanyo ushobora kuyibona rimwe mu kwezi, ariko ubikoze kuri telefoni, ushobora kuyibona inshuro nyinshi uko ugenda wishyura.”

Gukoresha Mobiloan ukanda *522# ubundi ugakurikiza amabwiriza, ukaba wanabasha gufunguza konti muri KCB, ugashyiraho amafaranga ubundi ukabona guhabwa amahirwe yo kwiguriza. Bitewe n’uburyo konti yawe inyuzwamo amafaranga buri kwezi, umenyeshwa urwego rw’amafaranga ushobora kwiguriza.

Gukoresha Mobiloan bisaba ko umukiliya aba afite konti nibura imaze amezi atandatu ikoreshwa bigaragara. Ugurizwa ahabwa inguzanyo yishyura bitarenze iminsi 30, ku nyungu ya 6%.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya ba banki, Guy Rwaburindi, yavuze ko ayo mafaranga umuntu aguza ahita ajya kuri konti ye, akaba yayagura ikarita ya telefoni, kwishyura amashanyarazi cyangwa kuyoherereza undi muntu.

Umuyobozi Ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Karamuka, yavuze ko iyi serivisi ije kongera imbaraga muri gahunda ya leta yo guteza imbere serivisi z’imari n’uburyo bwo kwishyurana.

Yagize ati “Mbere byari byoroshye ko ugera ku muntu uhagarariye banki kuruta gukora urugendo rurerure ujya ku ishami rya banki. Ariko ubu ni byiza kurutaho ko utanakeneye kujya noneho kuri wa muntu uhagarariye banki, serivisi zawe ushobora no kuzikorera mu rugo.”

“Bifite akamaro kanini ku bantu batandukanye, ku baguzi, ku bikorera ndetse n’igihugu kuko hari ibintu byinshi, mfashe nk’igihe dutakaza tujya kuri banki, umurongo, uwo mwanya wakagombye kuwukoresha ibindi bintu.”

Bitewe n’amafaranga umukiliya anyuza kuri konti ye, nibyo bizajya bituma hagenwa umubare w’amafaranga ashobora kwiguriza, ku buryo nk’umuntu unyuza miliyoni imwe kuri konti ye, abasha kwiguriza ibihumbi 500 Frw ingunga imwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko ubu buryo butangijwe mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ishoramari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga
Depite Rwaka Pierre Claver nawe yitabiriye iki gikorwa
Abahanzi batandukanye basusurukije igikorwa cyo gutangiza ubu buryo
Nk’umuntu unyuza miliyoni imwe kuri konti ye, abasha kwiguriza ibihumbi 500 Frw ingunga imwe
Bitewe n’amafaranga umukiliya anyuza kuri konti ye, nibyo bizajya bituma hagenwa umubare w’amafaranga ashobora kwiguriza
Umuyobozi Ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Karamuka, yavuze ko iyi serivisi ije kongera imbaraga muri gahunda ya leta yo guteza imbere serivisi z’imari
Uburyo bwa ‘Mobiloan’ bwatangiye gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka, kuva icyo gihe bukaba bwaratangiweho inguzanyo zigera ku 1500
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya ba banki muri KCB, Guy Rwaburindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza