KCB yegereje Abanyarwanda uburyo bwo kubyaza umusaruro serivisi z’imari batavuye aho bari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

KCB Bank Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiliya bayo gukoresha konti bifashishije telefoni, mu ikoranabuhanga ritanga n’amahirwe yo gufunguza konti ku muntu utayifite no kwaka inguzanyo bidasabye ko ugera ku ishami rya banki.

Kuri uyu wa Gatatu abakozi ba KCB bari mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ari SFB, aho abanyeshuri bagaragarijwe uburyo bwo gukoresha serivisi z’iyi banki kuri telefoni, ababashije gufunguza konti bagahabwa amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye.

Umuyobozi Ushinzwe abakiliya bato n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga muri KCB, Innocent Ntwali, yavuze ko intego ari uko abantu benshi bamenya serivisi zitangirwa muri KCB, n’uburyo bwo kubyaza umusaruro Mobile banking na Internet banking.

Yakomeje agira ati “Tugamije ko ibyo bikorwa dufite nka banki bimenyekana. Mu banyeshuri dufitemo abakiliya, n’abatari bo bakunze izo serivisi bagana banki. Niyo mpamvu twifuje kubasobanurira ibyo dukora, noneho n’abatari abakiliya, kuko dufite uburyo bwo gufunguza konti ukoresheje telefoni, nabo bagerageze babikore.”
Ni nako byagenze kuko abatari bake bafunguje konti umuntu ashobora kwakiraho inguzanyo hagati ya 500Frw na 500 000Frw, bitewe n’amafaranga anyuzaho buri kwezi.

Iyi konti kandi ishobora gukoreshwa umuntu akanze *522#, akabasha koherereza undi amafaranga kuri konti, kuyanyuza kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash, kwishyura inyemezabuguzi n’ibindi.

Ntwali yakomeje agira ati “Ni serivisi umuntu akoresha igihe cyose ashakiye kandi bitamusaba ibyangombwa byinshi. Biramusaba indangamuntu ihuye na nimero ya telefoni ye, ubundi akifungurira konti. Turabona ko ari serivisi nziza cyane izafasha banki kugera hahandi itajyaga igera, ku bantu batari bafite uburyo bwo gufunguza konti.”

Iyo konti nubwo ari konti isanzwe inyuzwaho amafaranga mu buryo bumenyerewe, nta mafaranga nyirayo akurwaho buri kwezi.

Igabineza Triphine wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubucuruzi, ni umwe mu bafunguje konti akoresheje telefoni ye, ndetse ahita abona amahirwe atombola telefoni ya Tecno Camon C9 igura agera ku 150 000Frw.
Yagize ati “Nkimara kubona ibihembo byantunguye cyane, natomboye telefoni y’agaciro kanini. Baje baradushishikariza, mpita mfunguza konti, mpita mbona amahirwe yo gutsinda.”

“Bafite ikoranabuhang, bazanye uburyo bwo kuba wabona inguzanyo bworoshye uri iwawe mu rugo, aho uri hose, mbese utabanje kuba wajya ku ishami rya KCB ahantu ikorera. Ni ibintu byoroheye buri wese.”

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo KCB yamuritse uburyo bwo kwiguriza kuri telefoni ‘Mobiloan’, busaba ko umukiliya aba afite konti nibura imaze amezi atandatu ikoreshwa bigaragara.

Ugurizwa ahabwa inguzanyo yishyura bitarenze iminsi 30, ku nyungu ya 6%.

Igiraneza yegukanye Camon C9 muri tombola
Innocent Ntwali yoherereje amafaranga umwe mu bakiliya ba KCB ayakira kuri telefoni
Rosette Mutoni ushinzwe itumanaho muri KCB asobanura zimwe muri serivisi zayo
Umunyarwenya Nkusi Arthur yafashaga muri tombola ku begukana ibihembo
Ifoto y'urwibutso y'abakozi ba KCB n'abatsindiye ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza