Leta ihangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigeze ku 8.1%

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Werurwe 2017 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko muri Gashyantare uyu mwaka, aho muri uko kwezi mu mijyi ibiciro byazamutse ku gipimo cya 8.1% mu gihe mu cyaro byazamutse ku kigero cya 16.2% ugereranyije n’umwaka ushize.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Gatete Claver, yatangaje ko mu isesengura bakoze basanze biterwa n’ubuke bw’ibiribwa, kandi iki kibazo kikaba atari umwihariko w’u Rwanda ahubwo no mu karere gihari.

Asobanura ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ritangira kuba ribi cyane iyo ryarenze 10% kandi harimo gukorwa ibishoboka byose ngo risubire kuri 5% nibura.

Yagize ati “Nubwo byazamutse ariko ingamba turimo kuzifata, aho tumaze kubonera iyi mibare dutekereza ko ari ikibazo cyakemuka kuko twakibonye, tuzi aho gituruka, kandi turimo gufata ingamba zihuse kugira ngo imibare yacu isubire hasi.”

Ibiciro byazamutse ni iby’ibitoki, imboga, ibijumba, imyumbati, ibigori n’ibindi. Minisitiri Gatete avuga ko byose babonye impamvu yabyo kandi barimo kureba ikibitera n’icyakorwa.

Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, usanga u Rwanda rudahagaze nabi kuko nka Kenya byari ku 10%.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gushyira ahagaragara imiterere y’ubukungu bw’igihugu, yerekana ko impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ari 5.7% ivuye kuri 2.5% mu 2015. Ibi byose ngo byatewe n’umusaruro muke w’ubuhinzi.

Guverineri wa BNR, John Rwagombwa, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2017, ubukungu bw’u Rwanda buzaba bumeze neza kuko imvura izaboneka neza; bigatuma ubuhinzi butanga umusaruro uhagije ugereranyije n’umwaka ushize.

Ingamba zo guhuza ubutaka, kuhira, ifumbire mvaruganda, imbuto z’indobanure, kongerera umusaruro agaciro, gushora imari mu buhinzi, guhunika n’izindi zitezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi uyu mwaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244