Leta irasabwa miliyari 4 Frw yo kwishyura abaturage ingurane y’ahagenewe ibikorwaremezo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye yo kwishyuura abaturage nk’ingurane z’ahagiye kuzashyirwa n’ahashyizwe ibikorwaremezo.

Ayo yose ni ateganyijwe kwishyurwa abaturage ahagiye hashyirwa imihanda, ibikorwa by’amashanyarazi, amazi n’ahazashyirwa ibibuga by’indege n’ibikorwa bigishamikiyeho.

MINALOC yagaragarije abadepite ko amafaranga agera kuri 4,094641150 atarishyurwa abaturage ahashyizwe ibikorwa n’Ikigo gishyizwe amazi, isuku n’isukura (WASAC); Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG); Ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Rwanda (RCAA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).

Inagaragaza kandi ko hari dosiye zigera kuri 16,133 z’ahari ibikorwa bya REG zigomba kwishyurwa 2,012,800,000 Frw; dosiye 607 z’ahari ibikorwa bya WASAC nazo ntizirishyurwa 360,898, 230 Frw.

Dosiye zigera ku 110 z’ahari ibikorwa bya RCAA zigomba kwishyurwa 726,585,614 Frw ahagomba kubakwa ikibuga cy’indege cya Rubavu, hakaba n’izindi 35 zifite agaciro ka 820, 751, 720, iki kigo kitavugaho rumwe n’abaturage, RTDA yo igomba kwishyura 173,605,516 Frw.

Hagati aho ibyo bigo byashoboye kwishyura abaturage mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018, Leta yabashije kwishyura amadosiye 10,977 yari muri REG iyatangaho miliyari 1.56 Frw.

Muri WASAC hishyuwe amadosiye 4837 yishyuwe 429157 554 Frw mu gihe dosiye 164 zihwanye na 1,865,350,414 Frw zari muri RCAA zishyuwe. RTDA nayo yishyuye 42346050 Frw.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko asobanura aho Minaloc igeze ishyira mu bikorwa ingengo y’imari ya 2017/2018, yavuze ko hakiri amadeni atarishyurwa, asobanura ko biterwa n’uburyo amafaranga yari ategerejwe yagiye aboneka bitinze, andi akaba ataraza.

Yagize ati “Ingengo y’imari ikubiyemo amafaranga twagombaga gushyikirizwa na guverinoma ndetse n’abaterankunga ni 156,957,128,985 Frw, none tumaze kwakira gusa 68,602,037,706 Frw angana na 44%.”

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yasabye ko Minisitiri yamusobanurira impamvu amafaranga atinda kubageraho.

Yagize ati “Ay’abaterankunga yo birumvikana baba bafite impamvu zabo, nonese ava muri leta babaha impamvu yihe? Nimubitubwireho kugira ngo twumve impamvu.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nubwo bigaragara ko amafaranga bakiriye ari make, ngo ni menshi ugereranyije n’uko mu myaka yabanje byagendaga.

Yagize ati “Impamvu ni iz’ijyana n’uko amafaranga aba yinjira haba ku rwego rw’igihugu cyangwa mu mufuka wa Leta, naho twebwe nka Minaloc, turanyuzwe, ubu tugereranyije n’ibihe byatambutse, ubu turabona bigenda neza kuko hari ubwo twageraga no muri uku kwezi tutaragera no kuri iri janisha, ubu turabona hari icyizere cyinshi.”

Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko yatangiye gukurikirana aho ingengo y’imari ya 2017/2018 igeze ikoreshwa, ku wa 4-19 Gashyantare 2017, ikazajya mu turere twose kureba uko yakoreshejwe mu bikorwa biteza imbere abaturage. Nyuma y’aho Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izamurikira Inteko Rusange ingengo y’imari ivuguruye.

Inzu iri gusenywa ahazubakwa ikibuga cy'indege cya Gisenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza