Leta yarengeje miliyari 5.4 Frw ku ntego y’imisoro yari yiyemeje mu mwaka ushize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Kanama 2017 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 hinjiye imisoro ingana na miliyari 1086.8 Frw mu gihe cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyari 1081.4 Frw, bingana na miliyari 8.7Frw zarenze ku ntego yari yiyemejwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, Richard Tusabe, yavuze ko mu mwaka ushize byagaragaye ko imyumvire y’abaturage ku gutanga umusoro yazamutse, ndetse bitewe n’uburyo bwashyizweho mu gukusanya umusoro bituma ukomeza kuzamuka.

Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’igihugu ya 2015/2016, amafaranga twinjije yari afitemo 55.3% mu ngengo y’imari, mu gihe uyu mwaka dusoje ayo twakusanyije y’umusoro ahwanye na 56.4%. Nubwo amafaranga yinjiye ari menshi, murumva ko hakiri icyuho mu guhaza ingengo y’imari y’igihugu cyacu.”

Imisoro y’uturere yinjiye angana na miliyari 47.9 Frw, bikaba bingana na 98% bya miliyari 49.1 Frw zagombaga kwinjira, bivuze ko habuzeho miliyari 1.2 Frw. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 hinjiye miliyari 40.5 Frw, bivuze ko mu mwaka ushize ayo mafaranga yinjiye yiyongereyeho kuri 18.5%.

Tusabe yavuze ko kutazamuka cyane kw’imisoro byatewe n’umusaruro w’ubuhinzi utaragenze neza mu gihugu bitewe n’izuba ryabaye ryinshi, ku buryo byagize ingaruka ku buryo amafaranga akoreshwa mu gihugu, umusoro waturukaga imbere mu gihugu ugabanukaho 7.2%, bingana na miliyari 5.2 Frw zitabonetse.

Yavuze ko ikindi cyatumye imisoro itazamuka cyane, ari igabanuka ry’ibicuruzwa ahanini bituruka hanze y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yakomeje agira ati “Kuzamura imisoro byaturutse ku mavugurura agenda akorwa mu misoro, nk’imashini zitanga inyemezabwishyu aho habayeho kunoza imikoreshereze yazo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza