Minagri yatangije ubwishingizi bw’amatungo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangije gahunda y’ubwishingizi bugamije gufasha aborozi gukora ubworozi bw’umwuga badafite ubwoba bw’uko ejo amatungo yabo azabaho.

Ni ubwishingizi Minisiteri ivuga ko butangiriye kuri za koperative z’aborozi ariko mu minsi mike bukazanagera no mu buhinzi. Icyiciro cya mbere kizahera ku bafite amakusanyirizo y’amata mu turere twatoranyijwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi muri MINAGRI, Dr Rutagwenda Théogène, yavuze ko ari gahunda guverinoma yifuje gutangiza kugira ngo aborozi bazajye borora bazi ko bishingiwe.

Yagize ati "Dutangije gahunda y’ubwishingizi mu matungo ariko tuzanakomeza no mu bihingwa, hari ubundi bwari buhari ariko iyi niyo gahunda y’igihugu y’ubwishingizi, turashaka ko abantu borora batekanye.”

Ni gahunda yatangijwe hakurikijwe uduce dufite inka nyinshi, umukamo mwinshi, amakusanyirizo menshi y’amata, ububiko bw’amata na koperative z’amakusanyirizo; icyiciro cya mbere kizajya mu turere umunani mu ntara eshatu.

I Burasirazuba ni Nyagatare, Gatsibo na Kayonza; mu Majyaruguru ni Gicumbi, Musanze na Burera naho mu Ntara y’Amajyepfo ni Ruhango na Nyanza.

Ubu bwishingizi bushya buje nyuma y’aho hakunze kubaho ukutumvikana ku bwishingizi bw’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’ubwishingizi byavugaga ko urwo rwego rufite ibibazo byinshi bishingiye ku ihindagurika ry’ibihe (ku bihingwa), n’impfu za hato na hato ku matungo.

Umuyobozi wungirije w’ Ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo kugera ku mari (Access to Finance), Iyacu Jean Bosco, yavuze ko bigiye kuborohereza kuva leta yariyemeje gushyiramo uruhare rwayo mu gufasha abahinzi-borozi mu bwishingizi.

Yagize ati “Ubusanzwe inguzanyo zijya mu bahinzi-borozi ziracyari nkeya cyane, iyo uganiriye n’ibigo by’imari cyangwa iby’ubwishingizi, bavuga ko harimo imbogamizi, gusa hari igiye ubona izo mbogamizi ari ukuri ariko ugasanga izindi zitari ukuri; gusa iyo ubonye umuntu ushobora kukugabanyiriza ibihombo nta kabuza ko ujyamo.”

Umworozi wororera inka mu Karere ka Nyabihu akaba n’Umuyobozi w’amakoperative y’aborozi, Tegeri Gahia, yavuze ko ubwo bwishingizi buzabafasha mu guhangana n’ibibazo bajyaga bahura nabyo.

Yagize ati “Mu bworozi usanga hari imbogamizi nyinshi aho usanga hari indwara nk’uburondwe n’ikibagarira, aho usanga inka zipfa kenshi nta bwishingizi zifite. ibyo byose iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa aborozi bakorora bafite umutekano.”

Ubwo bwishingizi buzishingira impfu z’inka.

Bitegangijwe ko ubwishingizi mu buhinzi bwo buzatangirana n’igihembwe cya kabiri cy’ihinga.

Ikoranabuhanga mu kugenzura amatungo yishingiwe

Amatungo azishingirwa azashyirwaho akuma nsakazamajwi kazafasha mu kugira ngo aho inka ziherereye hamenyekane byoroshye, hanirindwe kuba zakwibwa.

Mu gihe ako kuma kazajya gashyirwa ku nka, ubwishingizi buzajya buhita butangwa hakurikijwe itariki bwishyuriweho, umworozi nawe agahita abubona akimara kwishyura.

Minagri iracyari mu n’bigo by’ubwishingizi higwa uruhare rw’umworozi mu bwishingizi ariko buzashingira ku gaciro k’inka.

Ako kuma kazajya kabika amakuru areba buri tungo akazajya akurikiranirwa hafi bikazatuma sosiyeti y’ubwishingizi itagira impungenge nyinshi ku itungo ryabonye ubwishingizi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi muri MINAGRI, Dr Rutagwenda Théogène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza