Minisitiri Gatete ntiyemeranya n’abavuga ko mu Rwanda hari inzara

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ntiyemeranya n’abavuga ko mu Rwanda hari inzara, bagendeye ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wagabanutse n’ibiciro ku masoko bikaba byarakunze kuzamuka.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cya mbere cya 2017 wazamutse ku kigero cya 3% n’uruhare rwa 32% ku musaruro mbumbe w’igihugu, GDP. Ni mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya 2016 bwagize uruhare rwa 33%.

Mu gihembwe cya gatatu 2016, ni ukuvuga guhera Nyakanga, Kanama na Nzeri, ubuhinzi n’ubworozi byazamutseho 1%, inganda zizamukaho 7% naho serivisi zizamukaho 6%. Mu gihembwe cya kabiri 2016, ni ukuvuga Mata, Gicurasi na Kamena, ubuhinzi n’ubworozi byazamutseho 3%, inganda zigabanukaho 2% naho serivisi zizamukaho 9%.

Minisitiri Gatete yemeza ko mu gihugu nta nzara ihari kuko nubwo hari igihe igihugu cyafashaga abaturage cyane cyane abo mu Burasirazuba kubona ibyo kurya kubera izuba ryahavuye, ubu bejeje batagikeneye ubwo bufasha.

Akomeza avuga ko imibare yerekana ko muri Gashyantare uyu mwaka ibiciro ku masoko byazamutse bikagera kuri 7.8% ariko amezi yakurikiyeho byagiye bigabanuka.

Yagize ati “Ibi ntaho bihuriye n’inzara kuko nta nzara dufite, ikindi cya kabiri ni uko izamuka ry’ibiciro ku masoko ririmo kugenda rimanuka ntabwo rizamuka.”

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2020 umusaruro w’ubuhinzi uzaba wiyongera ku kigero cya 8.5%, bisobanura ko habura 3.5% mu myaka ibiri n’igice isigaye.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukungu muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Leonard Rugwabiza, avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho bisaba ko ingamba zo kongera umusaruro nko gukoresha ifumbire no kuhira zitabwaho birenze.

Yagize ati “Iyo urebye mu ngengo y’imari 2017/2018 gukoresha ifumbire byariyongereye no kuhira bigiye kwitabwaho nabwo ari muri uyu mwaka gusa ahubwo navuga ko bikwiriye kwitabwaho mu myaka itanu itaha.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2017, umusaruro w’inganda wagabanutseho 1%, serivisi ziyongeraho 4%. Rugwabiza akomeza avuga ko urwego rw’inganda rurimo kuzamuka ariko rukwiye kuzamuka birenzeho.

Yagize ati “Iyo witegereje uyu munsi ubukangurambaga bwa Made in Rwanda n’ibijyanye n’inganda zikora imyambaro, zirakura ariko dukeneye ko ziba nyinshi, ibi ntabwo bikorwa umunsi umwe.”

Muri iki gihembwe ubwubatsi bwagabanutseho 7%, ni mu gihe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize bwari bwarazamutseho 24%, naho igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize buzamukaho 15%.

Abahanga mu by’ubukungu basobanura ko ibi biterwa no kuba umwaka ushize haribanzwe mu gushora imari mu bwubatsi, ariko uyu nguyu hakazibandwa mu kubyaza umusaruro izo nyubako binyuze muri serivisi zitanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete mu kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yatangaje ko impamvu zatumye imibare igabanuka zishingiye ku kuba umusaruro w’icyayi n’ikawa waragabanutse ku kigero cya 24%
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko nubwo imibare igaragara ko yamanutse, hagiye kugenzurwa neza impamvu zabiteye
Abanyamakuru batangarijwe imibare igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2017 buhagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza