Minisitiri Mukeshimana yakomoje ku kibazo cy’abahinzi babuzwa gusarura ibirayi bikaborera mu murima

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yatangaje ko Minisiteri ayobora hamwe n’izindi nzego zitazihanganira uwo ari we wese ufata icyemezo gituma umuhinzi agira igihombo kubera inyungu ze bwite nyuma y’aho bigaragaye ko hari ababuzwa gusarura ibirayi bikabapfira ubusa.

Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu batangaje ko ubuyobozi bubabuza gusarura kandi ibirayi ari cyo gihingwa rukumbi bahinze muri ako gace.

Umwe yagize ati “Ubuyobozi bwatubukije gusarura ibirayi byacu kandi bireze. Hasarura uwo bemereye gusa”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 29 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine ubwo yari abajijwe ikibazo cy’aba baturage babuzwa gukura ibirayi, bagaterwa impungenge n’uko bishobora kuzaborera mu murima, yavuze ko ikibazo nk’iki cyigeze kuba mu Karere ka Rubavu mu 2016.

Yagize ati “Umwaka ushize hari ahantu nigeze kujya muri Rubavu hariya za Mudende, ndacyafite n’amafoto muri telefone yanjye. Abantu babujijwe gukura ibirayi birinda bigera aho bibora”.

Ku kibazo cy’abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Kabatwa, Minisitiri Mukeshimana yavuze gikwiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Biramutse atari ubwumvikane bw’abantu bahuriye ku ikusanyirizo ayo makuru mwayaduha na yo tukayakurikirana. Ntabwo dushobora kuva muri Ministeri ngo tubwire abantu ngo muzasarura mutya. Ntekereza ko ari ubwumvikane bwabo wenda ni ikintu amakoperative yicara agashyiraho. Bicaye bakabyumvikanaho bati ‘wowe urakura uyu munsi undi azakura ejo, numva ntacyo byaba bitwaye’. Ariko niba hari uwo bibangamiye yabivuga”.

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi hamwe n’izindi nzego batazihanganira umuntu uwo ariwe wese ufata icyemezo gituma umuhunzi agira igihombo kubera inyungu ze bwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Muhirwa Robert yavuze ko kuba abahinzi bo muri uyu murenge babuzwa gusarura babifitemo inyungu.

Ati “Nibyo byiza kuri bo kuko ibirayi bizaba byagabanutse ku isoko bikaba byatuma bagurisha ku giciro cyiza kiruta ikiriho ubu, ku buryo abatabibona batyo ari ababa bareba hafi ”.

Ushinzwe ubuhinzi muri uyu Murenge, Ndikumana Jean Baptiste, avuga ko umuturage ugaragaje ko afite ikibazo kimusaba amafaranga yemerewe gusarura.

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko hari abantu bajya babuza abaturage gusarura ibirayi
Mu Murenge wa Kabatwa abaturage bavuga ko babujijwe gusarura ibirayi kandi byeze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza