Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi, amashuri, inganda n’ amahoteli kujya batekesha Gaz

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushishikarira gukoresha ibindi bicanwa bitari inkwi cyangwa amakara kugira ngo hakomeze kubungwabungwa ibidukikije.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka irindwi ishize mu rwego rw’ingufu (2010-2017), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yasabye abayobozi ko bakwiye gufata iya mbere bagakoresha gaz kugira ngo batange urugero.

Yagize ati “Dusanga byihutirwa ko mu mijyi hose hakoreshwa gaz, ko abayobozi bose mu turere twose aho baba bari hose bakoresha gaz kugira ngo batange urugero ku baturage.”

Yatanze urugero avuga ko abayobozi bo mu Karere ka Ngororero bo bihaye umuhigo wo gukoresha gaz babigeraho “kandi baratubwiye ngo barungutse kuko inkwi bakoreshaga zarabahendaga kurusha gaz, no mu tundi turere niko bigomba kumera.”

Yongeyeho ati “Turashishikariza amahoteli, amaresitora, ibigo by’amashuri, amagereza, abaturarwanda bose batuye mu mijyi no mu midugudu duhereye ku bayobozi, gukoresha gaz kuko irahendutse kandi irengera ibidukikije.”

Avuga ko nta rwitwazo Abanyarwanda bafite kuko Guverinoma y’u Rwanda yoroheje uburyo gaz yahendukira buri wese ndetse ifata n’izindi ngamba zikomeye zirimo kugabanya igiciro cyayo.

Imibare y’ubushakashatsi bw’uko Abanyarwanda babayeho EICV3 2014 (EICV 3) igaragaza ko mu 2010 ingo 86.3% zakoreshaga inkwi mu guteka’ izindi zisigaye zakoreshaga amakara (10.6%) n’ibisigazwa by’ibihingwa (2.3%). Abasigaye (0.8%) bakoreshaga gaz, amashanyarazi na peteroli ikoreshwa mu guteka.

Icyo gihe igiciro ku mpuzandengo y’ikiro kimwe cya gaz cyari ku mafaranga 1600 mu gihe ubu ikiro kimwe kigura amafaranga 1100.

Mu gusobanura uburyo gaz ari yo ihendutse, hatanzwe urugero ko ikigo cy’ishuri gicumbikiye abanyeshuri 1500 gikoresha inkwi zingana n’amasiteri 533 ahwanye n’amafaranga 6,396,000Frw mu gihe cy’ukwezi, mu gihe bakoresha gaz hakenerwa ingana n’ibiro 1200 bihwanye n’amafaranga 1,320,000 Frw mu gihe cy’ukwezi.

Naho ku rugo rufite abantu batanu baramutse bakoresha imifuka y’amakara ine (4) mu kwezi, byabatwara amafaranga 36,000Frw mu gihe bakoresheje Gaz y’ibiro 20 byabatwara amafaranga angana na 22,000Frw mu gihe cy’ ukwezi.

Inganda nazo zirasabwa gukoresha Gaz

Minisitiri Murekezi yasabye ko inganda nazo zafata umurongo wo gukoresha gaz mu byo zikora kuko ngo zikoresha ingano nini y’inkwi, bigatuma hangirika ibidukikije byinshi.

Yagize ati “Twohereje komisiyo mu Buhinde kujya kureba imikoreshereje y’izindi ngufu mu nganda zaho basanga barakoresha gaze, binukiriza banasogongera ku cyayi cyavuyemo ngo bumve ko hahumuramo akotsi ka gaz basanga nta na busa ahubwo basanga hanukamo ak’inkwi aho kuba aka gaz. Dusanga byihutirwa ko inganda zo mu Rwanda zakoresha gaz aho gukoresha inkwi.”

Imibare ya EICV 3 yo mu 2014, igaragaza ko kugeza ubu ingo 83.3% zikoresha inkwi mu guteka zivuye kuri 86.3% zariho mu 2010. Gutekesha gaz mu 2010 byatwaraga toni 724 za gaz, mu 2015-2016 byikubye kane bitwara toni 2808.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza