MTN yagaruye gahunda yihariye mu gufasha abaturage

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kamena 2018 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda yatangije ku nshuro ya 12 gahunda yo gutera inkunga Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye izwi nka “21 Days of Y’ello Care”, ku wa 1 Kamena 2018.

Iyi gahunda y’isi sosiyete y’itumanaho yita ku bikorwa birimo ibyo gutera nkunga uburezi, nko kugeza ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri itanga za mudasobwa ndetse no kongera ibyumba by’amashuri mu turere n’ibindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Yvonne Mubirigi, yatangaje ko gahunda ya "21 Days of Y’ello Care" kuva yatangira igenerwa ingengo y’imari bifasha abagenerwabikorwa bayo.

Yagize ati “Gahunda ya 21 Days Y’ello Care imaze imyaka 11 itangiye mu bihugu byose, uko ari 22, MTN ikoreramo. Kandi twe buri mwaka dukoresha amafaranga atari munsi ya miliyoni 50 Frw ku buryo kuva twatangira tumaze nko gukoresha arenga igice cya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ndetse 80 % yayo akora mu bikorwa by’uburezi.”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2018, iyi gahunda izibanda mu burezi kubera ko abana ari bo u Rwanda rw’ejo hazaza.

Mubirigi yasobanuye ko guhitamo kuzatanga mudasobwa mu mashuri ari icyemezo baganiriyeho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB ariko ntihahise hatangazwa umubare w’izizatangwa.

Sosiyete ya MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, kugeza ubu ifite abakiriya barenga miliyoni enye.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker aganiriza abakozi bayo
Abayobozi ba MTN Rwanda
Yvonne Mubirigi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri MTN Rwanda
Abakozi batandukanye ba MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza