Mu 2018, 80% by’ikawa u Rwanda ruzohereza mu mahanga izaba itunganyije neza

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), kivuga ko nubwo cyari gisanzwe cyohereza ikawa itunganyije ku buryo bwiza, ngo igipimo byariho ntigihagije, kimwe mu byo bashingiraho bemeza ko bihaye intego ko mu 2018, 80% by’iyo igihugu kizohereza izaba itunganyije neza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016, mu nama yo gusuzuma ibyagezweho n’umushinga wita ku ikawa uterwa inkunga n’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherereza mu mahanga (CFC) mu myaka itanu wari umaze ukorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kawa muri NAEB, Dr Celestin Gatarayiha, yavuze ko ahanini uyu mushinga wari ugamije gufasha amakoperative y’abahinzi b’ikawa kubona inguzanyo mu mabanki.

Yagize ati “ Uyu mushinga watangaga ingwate ya 50% ku makoperative y’abahinzi b’ikawa afite inganda kugira ngo abashe kubona inguzanyo muri banki y’abaturage n’iya BRD, bityo bakoreshe za nganda neza bitewe n’uko twifuza ko mu mwaka wa 2018 tuzaba twohereza hanze ikawa itunganyije neza ingana na 80%.”

Dr Gatarayiha kandi avuga ko umwaka wa 2015 warangiye bohereza hanze ikawa itunganyije neza ku gipimo cya 50%, uyu mwaka bateganya ko 60% byayo na ho mu 2017 bafite intego yo kugera kuri 70%.

Yakomeje avuga ko, uyu mushinga wanahuguye abahinzi b’ikawa barenga 600 uko bashobora gutunganya ikawa neza n’uburyo inganda zabo zakoreshwa neza bijyanye n’intego yo kugira kawa nziza igihugu cyihaye.

Yongeyeho ko batangiye gahunda yo kuvugurura imikoranire hagati y’abahinzi n’abafite inganda zubatse hafi y’abo ku buryo bizabafasha kuzamura ubwiza bw’ikawa yabo.

Umuyobozi wa Koperative y’Abanzekurushwa ihinga ikawa mu Karere ka Nyamasheke igizwe n’abahinzi 102, Nzeyimana Damascène, na we yemeza ko uyu mushinga watumye babasha kugira ikawa nziza.

Yagize ati “ Rwose waradufashije cyane kuko batwigishije uburyo kawa itunganywa ikaza iryoshye n’uburyo bwo gucunga umutungo w’amakoperative. Ikibazo dufite ni uko banki zidusaba ingwate ya 100% ku buryo bitugora kuyibona kugira ngo turusheho guteza iki gihingwa imbere.”

Umushinga wa (CFC) wafashaga amakoperative 20 aho wakoreraga mu turere dutandukanye two mu Rwanda no muri Ethiopia.

Abahinzi n'Inganda zibagurira ikawa barasabwa gufatanya mu kongera ubwiza bwayo
Dr Gatarayiha avuga ko biifuza kongera ingano y'ikawa yoherezwa mu mahanga itunganyije neza kugera ku gipimo cya 80% muri 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza