Mu myaka itatu hagarujwe umutungo wa leta urenga miliyari 1.6 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2014/2015 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gukurikirana no kugaruza imitungo ya leta iba yaranyerejwe n’abantu batandukanye, baba abahamijwe ibyaha, abagaragajwe n’ubushinjacyaha cyangwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye mu 2016, hafashwe umwanzuro wo gushyira imbaraga mu kugaruza uyu mutungo, aho nyuma y’umwaka umwe gusa ufashwe hagarujwe arenga miliyoni 700 Frw, mu arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko ingamba zafashwe zirimo gukorana n’inzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka; Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA); Ibiro Bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gukumira abahishaga n’abatorokana imitungo yabo batishyuye imyenda babereyemo leta, byatanze umusaruro ufatika.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Kalihangabo Isabelle, yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu hamaze kugaruzwa arenga miliyari nubwo hakiri ayandi agikurikiranwa.

Yagize ati “Guhera mu 2014/2015 nibwo byatangiye, buri mwaka hari ayishyurwa hakaboneka n’andi mashya. Ayo tumaze kugaruza kuva muri 2014 ni 1 645 377 533 n’amadolari 6 943 ayasigaye ni 1 711 441 748 z’amafaranga y’u Rwanda na 29 904 by’amadolari ya Amerika.”

Mu mwaka wa 2017 gusa, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe hagarujwe 308 247 978 Frw, kuva muri Mata kugeza Kamena hagarujwe 386 467 259 Frw, Nyakanga kugeza Nzeri hagaruzwa 297 643 380 Frw, naho mu Ukwakira kugeza Ukuboza hagaruzwa 106 764 410 Frw.

Kalihangabo avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa nko kugirana amasezerano n’abahesha b’inkiko b’umwuga yo kugaruza umutungo wa leta; gushyiraho uburyo bwo gutambamira imitungo y’abarimo umwenda leta; kugaragaza urutonde rwabo no kwishyuza byakwanga hagatezwa cyamunara imitungo yabo.

Akomeza avuga ko nubwo hari umusaruro byatanze, haracyari imbogamizi z’abagenda biguru ntege mu kwishyura no kuba abahesha b’inkiko bakigowe no kumenya imitungo yose y’abo bantu barimo umwenda leta.

Yagize ati “Abantu benshi ntabwo bihutira kwishyura iyo tugiye guteza cyamunara usange abenshi batagifite umutungo cyane cyane nk’abo dutangira bo babizi ko bazatsindwa bakayivanaho bakayijyana ahandi.”

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko kwishyura leta bizagera ku gipimo cyiza mu gihe hazasohoka itegeko rizashingirwaho abananiwe kwishyura bashyirwa mu mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha, risobanura ko umutungo ugaruzwa ari ukomoka ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo biteganywa n’amategeko ahana ndetse n’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa u Rwanda rwemeye, iterabwoba, icyaha cy’ubugome cyateguwe.

Hari kandi ukomoka ku bucuruzi butemewe bw’ibiyobyabwenge; ubucuruzi butemewe bw’intwaro, ubw’umutungo, ubw’inyamaswa n’ubw’ibindi bitemewe mu bucuruzi; icuruzwa ry’abantu; guhahisha uburaya; gukoresha ku nyamaswa mu buryo butemewe imisemburo, ibyica imisemburo, imiti yongera imbaraga mu mubiri cyangwa ibindi byongera imisemburo cyangwa gukora ubucuruzi butemewe bw’ibyo bintu.

Hari ibifitanye isano n’ubucuruzi butemewe bw’ingingo z’imibiri y’abantu; icyaha kijyanye n’icuruzwa ry’imigabane ku isoko cyangwa guhamagarira rubanda gufata imigabane bitemewe n’amategeko; ubwambuzi bushukana mu bikorwa by’imari, ubujura cyangwa kwambura kiboko ukoresheje ibikangisho, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihombo cy’uburiganya.

Ibindi ni ukunyereza umutungo wa Leta, kuyobya ubwato, indege n’ibinyabiziga; ubushimusi; iyezandonke; gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; kurigisa ibyafatiriwe n’ubutabera n’ikindi cyaha icyo ari cyo cyose giteganywa n’amategeko gikozwe ku mutungo wa Leta, uw’urwego cyangwa uw’umuntu ku giti cye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Kalihangabo Isabelle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza