Mu Rwanda hagiye kubera imurika mpuzahamanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha mpuzamahanga y’ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi rizwi nka BuildExpo Rwanda, rizaba kuva tariki 22 kugeza tariki 24 Ugushyingo 2017.

Iri murikagurisha rizabera muri Kigali Convention Center, rimaze imyaka 21 ribera mu bindi bihugu bya Afurika birimo Ethiopia, Tanzania na Kenya.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi yavuze ko iri murikagurisha ari ingirakamaro k’u Rwanda kuko rizatuma rukomeza kwigaragaza nk’igihugu cyiyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati “U Rwanda runejejwe no kwakira BuildExpo Africa 2017 i Kigali. Iki gikorwa ni ingenzi cyane muri gahunda yacu yo kwerakana ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi ku bashoramari.”

Buildexpo Rwanda yateguwe na sosiyete Expogroup y’i Dubai izobereye mu guteragura amamurikagurisha.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Expogroup, Asif Mavany yavuze ko intego y’iryo murikagurisha ari ukugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Impamvu yacu ya mbere ni ukugaragaza u Rwanda ku isoko mpuzamahanga. Hari byinshi u Rwanda rukwiye kumenyekanaho mu mahanga kugira ngo rureshye abashoramari. Ikindi kandi iki gikorwa kizaba kirmo ibikoresho bitandukanye kandi bigezweho nk’imashini (zo mu nganda) n’ikoranabuhanga biturutse mu bihugu bisaga 20.”

Bimwe mu bihugu bizitabira Buildexpo Rwanda birimo nka Turukiya, U Budage, u Bushinwa, u Buhinde, u Butaliyani, Espagne, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Oman n’ibindi.

Mavany kandi yavuze ko iri murikagurisha uretse guhuza abakora mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda n’abanyamahanga, rizanaba umwanya wo guhura ku bakora ibikoresho by’ubwubatsi b’imbere mu gihugu.

Ati “Abakora mu bijyanye n’ubwubatsi imbere mu gihugu bazabasha guhurira ahantu hamwe kandi mu gihe kimwe.Urugero abubaka bazabasha guhura n’abafite ibikoresho by’ubwubatsi, n’abashaka kubaka inzu zabo bwite nabo babashe kuhabonera ibyo bakeneye.”

Bimwe mu bizamurikwa muri Buildexpo Rwanda birimo ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amatara, ibirahure, ibyuma by’ubwubatsi, imashini n’ibindi.

Buildexpo izitabirwa na sosiyete zikomeye mu Rwanda zirimo Tedmer International, Fati Limited, Akagera Group, Munyax Solar, Hippo Roofings, EAHK Rwanda n’izindi, naho izo mu mahanga zikomeye zirimo Bauer Germany, Oman Cables, Prime Drilling Gmbh, Wood-Mizer South Africa, RTS Power India, Heavyfab Kenya n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza