Perezida Kagame yashimye ukwiyongera kw’ibihugu mu gusinya amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye intambwe iri guterwa n’ibihugu bya Afurika mu gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange ry’uyu mugabane, AfCFTA.

Iri soko rusange ryemerejwe i Kigali n’ibihugu 44 muri Werurwe 2018 ariko n’ibihugu biri kugenda bisinya amasezerano.

Ubwo yasozaga Inama ya 31 Isanzwe ya AU i Nouakchott muri Mauritania, ku wa 2 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yashimye ko n’ibindi bihugu bitari byasinye ayo masezerano y’isoko rusange bigenda biyasinya.

Yagize ati “Ibihugu bigera kuri 49 byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA. Ibimaze kwiyemeza kuzayashyira mu bikorwa biragera kuri bitandatu. Turi mu nzira nziza kandi ibyiza biracyaza. Iyi ni intambwe nziza tugana kuri Afurika dushaka.”

By’umwihariko, Perezida Kagame yashimiye ibihugu byiyongereye ku byashyize umukono ku masezerano ashyiraho AfCFTA ari byo; Lesotho, Namibia, Sierra Leone na Afurika y’Epfo. Chad yatanze ibyemeza ko izashyira mu ngiro aya masezerano, Guinea nayo yiyemeza kuzabikora.

Mu gusoza inama ya AU, Perezida Kagame yagize ati ”Afurika dushaka turimo kuyubaka buhoro buhoro. Reka dukomeze dukore n’ibindi byinshi birushijeho.”

Umukuru w’igihugu yanashinimiye Leta ya Mauritania yakiriye neza inama ya AU, ati “ Ni iby’agaciro kanini kuba twarahuriye muri iki gihugu cyiza ku nshuro ya mbere.”

Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika ryitezwe kuzazana impinduka mu buryo ibihugu by’uyu mugabane bikorana ubucuruzi, rikazahuriza miliyari 1.2 z’abatuye Afurika ku isoko rusange ry’umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$. Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa namara kwemezwa burundu n’ibihugu 22 bigize AU.

Perezida Paul Kagame mu nama ya 31 Isanzwe ya AU i Nouakchott muri Mauritania
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza