PSF yahawe asaga miliyari 2 Frw yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo giharanira Iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (TMEA) cyahaye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) miliyoni $2.26, akabakaba miliyari 2 Frw, azifashishwa mu gushyigikira imishinga y’ishoramari rya ba rwiyemezamirimo b’abagore.

TMEA na PSF byatangaje gahunda ebyiri nshya zirimo iy’ibiganiro ku bucuruzi n’ishoramari byiswe Public-Private Sector Dialogue (PPD) n’igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Ikigo cya TMEA cyatanze inkunga ya miliyoni $2.26 yo gushyigikira izo gahunda zombi mu gihe cy’imyaka ine.

Byatangajwe ubwo ibigo byombi byashyiraga umukono ku masezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono ku wa 22 Gicurasi 2019.

PSF yagaragaje ko gahunda ya PPD izafasha mu ngamba z’urwego rw’abikorera kugira uruhare mu gukemura imbogamizi ziri mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu no mu Karere no kwita by’umwihariko ku bibazo u Rwanda rufite.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko ivanwaho ry’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs) bizagabanya igiciro cy’ubwikorezi.

Yagize ati “Twabonye iby’ingenzi mu bwikorezi bwo mu Karere ku buryo bikemuwe byagabanya igiciro cy’ubwikorezi n’igihe bitwara ngo ibicuruzwa bigere mu Rwanda.’’

Yakomeje avuga ko “Dushobora kuba dufite imbogamizi zo kudakora ku cyambu ariko intego yacu ni uguhuza igihugu n’ibyo byambu. Tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kuvugurura za gasutamo no kwifashisha ikoranabuhanga mu guhana amakuru hagamijwe kugabanya icyo gihe n’ikiguzi. Niduhuza ijwi, twizeye ko tuzagabanya ibiciro, imisoro bituma abashoramari tudakorana.’’

Inkunga yahawe ba rwiyemezamirimo b’abagore iri muri gahunda ya TMEA yo gufasha abategarugori mu bucuruzi yashyizwe mu bikorwa hagati ya 2011 -2018; iha ubushobozi abafite imishinga mito n’iciriritse gukora ubucuruzi bufite agaciro kisumbuye no kugera ku masoko.

Abari n’abategarugori bazafashwa kubona amakuru y’ubucuruzi aboneye no kumenya ibikenewe ku isoko, bazahugurwa ndetse banafashwe kwibumbira muri koperative azabafasha gukorera hamwe.

Umuyobozi wa TradeMark East Africa, Ishami ry’u Rwanda, Patience Mutesi-Gatera, yatangaje ko inkunga yatanzwe izakingura imiryango ku bagore bahezwaga mu bucuruzi kubera umuco wo hambere.

Yagize ati “Bigizwemo uruhare n’abaterankunga bacu barimo DFID na USAID, twishimiye gushyigikira izi gahunda zizatangira inyungu ubukungu bw’u Rwanda.’’

Inkunga yahawe PSF iri muri gahunda TMEA yashoyemo miliyoni 50 mu mikoranire na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe gufasha igihugu mu mishinga iteza imbere ishoramari mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa TradeMark East Africa, Ishami ry’u Rwanda, Patience Mutesi-Gatera n’uwa PSF, Ruzibiza Stephen, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza