RAB ikeneye miliyari 30 Frw z’ubushakashatsi ku bihingwa no ku matungo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Mutarama 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kigaragaza ko gikeneye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 30 kugira ngo kibashe gukora ubushakashatsi bukenewe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, ubwo yari ari muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena kuri uyu wa 8 Mutarama 2017, yavuze ko kugeza ubu bagifite ingengo y’imari nto igenerwa ubushakashatsi.

Yagize ati “Nta ngengo y’imari ishobora gukemura ibibazo 100% ariko nk’uko navuze icyifuzo abakuru b’ibihugu bafite nanjye nicyo mfite aho bavuga bati ‘iyaba byashobokaga ngo dushyire nibura 1% y’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ngo tuwushyire mu bushakashatsi bati ‘twahindura ibintu’ gusa ni icyifuzo kiri ku rwego mpuzamahanga kitoroshye gushyirwamo.”

Yakomeje agira ati “ Njyewe mvuye kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nkagera kuri miliyari hafi 30 Frw hari ibintu byagaragara ako kanya ariko hari ibindi bikenewe nk’ubuzima, imihanda; icyifuzo cyanjye ni uko nabona 1% bya GDP .”

Dr Cyubahiro avuga ko hari intambwe igenda iterwa na Guverinoma mu kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by’ubushakashatsi, aho yavuye kuri miliyari imwe mu 2015 ikaba igeze kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ayo, miliyari 4.7 aturuka mu ngengo y’imari ya Leta mu gihe andi agera kuri miliyari imwe aturuka mu baterankunga.

RAB ivuga ko igeze kure ubushakashatsi bugamije gutubura imbuto nyuma yo kubona ko izo abanyarwanda bari basanzwe bakoresha mu buhinzi zitihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Yakomeje avuga ko hari imbuto nyinshi zigitumizwa mu mahanga, zimwe zikazana indwara.

RAB niyo isigaye ikora ubushakashatsi nyuma y’uko ikigo cya ISAR cyabukoraga cyahagaze kigasimburwa nayo.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza