RRA igiye guteza cyamunara imodoka zirenga 50 z’abananiwe kwishyura imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukuboza 2017 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kigiye guteza cyamunara imodoka zirenga 50 na moto, nyuma y’uko ba nyira byo bananiwe kwishyura imisoro.

Iyi cyamunara iteganyijwe kuwa 13 Mutarama 2018 mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abanyereza imisoro.

Itangazo rya RRA rigaragaza ko imodoka enye ziri mu bubiko bw’Akagera Business Group i Karuruma, 15 ziri mu bwa Gorilla Motor ahazwi nka Rwandex naho izindi 26 ziri buherereye ku Kicukiro.

Komiseri ushinzwe Gasutamo muri RRA, Tugirumuremyi Raphael, yabwiye The New Times ko impamvu zizatezwa cyamunara ni uko ba nyirazo bananiwe kwishyura imisoro igendana no gutumiza ibintu mu mahanga.

RRA itangaza ko izo modoka zatumijwe hagati ya 2012 na 2016. Abifuza kuzigura bazisura hagati ya tariki 8 na 12 Mutarama 2018 mu masaha y’akazi.

Tugirumuremyi avuga ko abashoramari bakomeje gusaba kongererwa igihe ngo babashe kwishyura ariko ntibabyubahirize.

Ati “Igihe byabananiye nta kindi twakora uretse cyamunara. Izi modoka ziri mu bubiko bw’abantu bigenga. Muri rusange abantu bahawe umwaka umwe ushobora kuvugururwa bitewe n’impamvu batanze, kugira ngo batunganye ibyo bagomba gutunganya.”

Akomeza avuga ko bakomeza kuvuga ko bagishaka abakiriya kandi ibi byakomeza kuba urwitwazo rudashira. Yongeraho ko ari abashoramari bitabwaho ariko n’amategeko agomba gukurikizwa.

Komiseri ushinzwe Gasutamo muri RRA, Tugirumuremyi Raphael

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza