RRA igiye guteza cyamunara ibikoresho bitavugwaho rumwe n’abitwa ba nyirabyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukuboza 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyatangaje ko kigiye guteza cyamunara ibikoreshwa byari byaratumijwe mu mahanga n’ibigo birimo igishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi ( NAEB).

RRA ivuga ko hashize igihe ibyo bigo bivanye mu mahanga ibikoresho bitandukanye ntibyamekanisha imisoro yabyo, ibindi birangiza igihe cyagenwe n’amategeko biri mu bubiko bw’Ibigega bikuru by’u Rwanda (MAGERWA).

Ibi bikoresho bizatangirwa gutezwa cyamunara muri Mutarama 2018. RRA yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko yagerageje kwinginga ibigo birebwa n’ikibazo ngo bigikemure ariko bikaba iby’ubusa.

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yavuze ko amategeko abemerera guteza cyamunara ibyo bikoresho mu gihe hashize amezi atandatu bitaramenyekanishwa, dore ko ngo biri no gutwara umwanya ibindi bicuruzwa bishya byinjijwe mu gihugu byakabaye bishyirwamo.

Hazatezwa cyamunara ibikoresho bigera kuri 400 harimo n’ibimaze imyaka ibiri bibitse muri MAGERWA.

Mu bikoresho bya NAEB bizatezwa cyamunara harimo imashini isukura imyembe n’izindi eshatu zitunganya ibiribwa n’ibindi.

KTpress yatangaje ko ibikoresho NAEB ifite muri MAGERWA bipima toni 11.1, bikaba byaraguzwe hagati ya tariki 14 na 23 Ugushyingo 2016.

Tusabe yavuze ko bandikiye ibyo bigo babisaba kuza kumenyekanisha ibikoresho byabo ngo babitware ariko ntibabikore.

Ati “Buri wese uri ku rutonde twaramwandikiye ariko ntibigeze babyubahiriza. Kubiteza cyamunara ni ngombwa kuko aho bibitse hagomba kuboneka umwanya w’ibindi bicuruzwa. Byongeye kureka ibyo bikoresho bikangirika byaba ari igihombo ku gihugu.”

Tusabe yavuze ko amafaranga azava mu byatejwe cyamunara RRA izayabika.

NAEB yo ivuga ko RRA yayibeshyeho ikayishyira mu bafite ibikoresho bitezwa cyamunara kandi atari ibyayo.

Ushinzwe itumanaho muri NAEB, Ntwali Pie yabwiye KTPress ko ari umushoramari wigenga wandikishije ibyo bikoresho mu izina rya NAEB atari byo kandi ngo barabisobanuye ku buryo bwumvikana.

Cyamunara y’ibi bikoresho izaba tariki 28 Mutarama 2018.

Biteganyijwe ko RRA tariki 13 Mutarama 2018 izanateza cyamunara ibindi bikoresho 148 birimo imodoka, moto, imashini zitandukanye, inzoga n’ibindi ba nyirabyo bananiwe kumenyekanisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza