RRA yasobanuye byimbitse iby’ibikoresho izateza cyamunara bitavugwagaho rumwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Mutarama 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko ibikoresho biri mu bubiko bwa Magerwa na Bollore, bigaragara ku rutonde rw’ibizatezwa cyamunara ku wa 28 Mutarama 2018 nta by’ikigo cya Leta na kimwe birimo.

Haherutse gutangazwa ko RRA igiye guteza cyamunara ibikoresho byavugwaga ko byatumijwe mu mahanga n’ibigo birimo igishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi ( NAEB) ndetse n’iby’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC). Ibi byombi bigaragaza ko nta byo byatumije bibitse muri Magerwa cyangwa ahandi kubera kutabimenyekanisha.

Mu itangazo RRA yasohoye, yavuze ko habayeho ikosa ba Rwiyemezamirimo batumije ibyo bikoresho bakabishyira mu mazina y’ibigo bya Leta birimo NAEB na RBC kandi bitaraba umutungo wa byo.

Kuri NAEB, ikosa ngo ryakozwe n’umushoramari witwa “Farmgate East Africa Ltd”, usanzwe wohereza hanze ibikomoka ku gihingwa cya Macadamia ariko bakaba bashaka gutangiza mu Rwanda umushinga wo gutunganya imboga n’imbuto bakajya babyohereza hanze.

Hari imashini batumije hanze igomba kwifashishwa muri uwo mushinga, ubwo yageraga mu Rwanda hakozwe ikosa yandikwa kuri NAEB kandi atari iyayo kuko ikibarwa kuri rwiyemezamirimo.

RRA ivuga ko iryo kosa riri gukosorwa ndetse sosiyete Farmgate East Africa Ltd iri gukora ibishoboka ngo ibyo bikoresho byayo bikorerwe imenyesha rya Gasutamo, bikurwe ku rutonde rw’ibizatezwa cyamunara.

Mu kigo gishinzwe ubuzima, RBC, naho bagaragaza ko ibikoresho byabanditsweho by’inzitiramibu atari bo babitumije, ko ahubwo byatumijwe na ba rwiyemezamirimo bari baratsindiye iri soko; ari bo Yookol na VKA kandi ko byari bikiri mu maboko yabo.

RRA ivuga ko ubusanzwe ibyatumijwe byitirirwa urwego runaka igihe rwiyemezamirimo amaze kubirushyikiriza rukabyakira, akaba ariyo mpamvu izo nzitiramubu zitakwitirirwa RBC.

Iyo ibicuruzwa byarengeje amezi atandatu mu bubiko rusange nk’uko biteganywa n’itegeko, bitezwa cyamunara kugira ngo hagaruzwe umusoro wa Leta kandi haboneke umwanya w’ibindi.

Ububiko rusange bwa Magerwa i Gikondo burimo bimwe mu bikoresho bizatezwa cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza