RRA yatahuye amayeri y’abiba imisoro bakoresheje EBM, itanga umuburo ku bacuruzi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, kiratangaza ko cyamaze kuvumbura uburyo bushya abanyereza imisoro bakoresheje imashini za EBM basigaye bakoresha, yihanangiriza ibigo by’ubucuruzi ko abazafatirwa muri ubwo bujura bazabihanirwa n’amategeko.

Mu nama RRA yagiranye n’abasora baciriritse kuri uyu wa 6 Ukwakira 2016, yabamenyesheje ko hari uburyo bushya bwo kugura inyemezabuguzi zitangwa n’utumashini twa EBM abacuruzi badukanye, bagahana izi nyemezabuguzi kandi nta bicuruzwa baguze bikabafasha kunyereza umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Nk’uko Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe yabisobanuye, ngo hari n’abafunguza ibigo by’ubucuruzi bya baringa bakabigurira utumashini twa EBM bityo bakajya bagurisha inyemezabuguzi kuri bagenzi babo n’abo baba bashaka kunyereza umusoro ku nyongeragaciro.

Icyakora abasora baciriritse bari bitabiriye iyi nama, bavuze ko ibi batari bazi ko bibaho ngo habaye hari n’uwahawe iyo nyemezabuguzi yaba atari abizi ko ari baringa.

Abo basora banenze RRA bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yaba afite ikigo gicuruza ibintu bya miliyari, yo itazi aho akorera.

Kuri icyo kibazo RRA yemeye ko igiye gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugira ngo imishinga yose RDB yemerera gukorera mu Rwanda ijye ihita imenyekana muri RRA.

Mbera Emmy ushinzwe umushinga wa EBM muri RRA asobanura uko ubu bujura bukorwa yagize ati “Ni inyemezabuguzi za EBM zitangwa n’amasosiyete ariko mu by’ukuri nta kintu bacuruje kigaragara, icyo bakora bo bafite akamashini ka EBM noneho wowe icyo usabwa ni ukujya kubasaba inyemezabuguzi nta kindi, fagitire baguha igufasha kuzajya kumeneyekanisha imisoro kugira ngo werekane ko hari TVA watanze urangura."

“Twahisemo rero gukorana inama n’abasora baciriritse kugira ngo tubagaragarize icyo kibazo niba hari abarebwa na cyo bikosore, kandi niba ntabo badufashe gutanga ubutumwa ku buryo hatagira uwafatirwa muri icyo cyaha kuko ni icyaha gihaniwa n’amategeko.”

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko umuntu akireba izo nyemezabuguzi adashobora kumenya ko zatanzwe nta gicuruzwa bitanganywe, ahubwo ngo mu bushishozi bw’igihe kigera ku kwezi kumwe cyangwa abiri, ni bwo bigaragara kuko usanga umuntu ari gucuruza imyenda,ibiribwa, impapuro n’ibindi ubona bihabanye ku buryo umuntu umwe atabicuruza.

Mbera avuga ko icyo ubu bujura bushya bufasha abacuruzi bifitemo umuco wo kwiba, ari kubafasha kutishyura umusoro ku nyongeragaciro na ho abazigurisha bo bakunguka amafaranga bahabwa n’abazigura.

Kugeza ubu RRA yatangaje ko hari ibigo 25 by’ubucuruzi byamaze gufatirwa muri ubu bujura bikaba biri gukurikiranwa mu nkiko, bine muri byo bikaba byaramaze kwemera icyaha.

RRA yatangaje ko kuva aho ubu bujura bwadukiye hari amafaranga agera kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bwanyereje. Abazahamwa n’icyi cyaha bazasabwa gusubiza amafaranga yose banyereje ndetse babe banafungirwa icyaha cy’ubujura.

Richard Tusabe, avuga ko hari abacuruzi ba baringa baba batunzwe no kugurisha inyemezabuguzi ku baba bashaka kunyereza imisoro
Abasora basabye RRA gukaza ubugenzuzi kugira ngo bajye bamenya abasora bose
Mukarwema Yvette, umuyobozi wungirije wa PSF avuga ko ibikorwa n'aba bacuruzi bikwiye kurwanywa

Urifuza kuduha amakuru? Hamagara iyi nimero 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza