RRA yavuguruye ikoranabuhanga ryayo mu kumenyekanisha umusoro

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Ukuboza 2016 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuvugurura uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bwifashishwa mu kumenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro (TVA), Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA cyatangaje ko iryo koranabuhanga rizagabanya ibihano byajyaga bihabwa bamwe mu basoreshwa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje RRA n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 22 Ukuboza 2016, Komiseri Ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable, yavuze ko icyahindutse mu imenyekanisha musoro ryari risanzwe ari uko kugenzura amakuru yatanzwe bizajya bihita bikorwa ako kanya.

Yasobanuye ko hari ubwo umuntu yajyaga atanga amakuru, akazamenyeshwa nyuma ko hari aho yakoze amakosa, akaba yahabwa n’ibihano, gusa ngo iri koranabuhanga rizajya riguha ubutumwa bukubwira aho watanze nimero (TIN) itari yo cyangwa niba umusoro uri kumenyekanisha udahwanye n’uri ku nyemezabuguzi yatanzwe na EBM.

Ati” Biriya ikoranabuhanga rigenzura, biri mu nyungu z’abasora. Irabarinda cya kibazo cyo kuba wabwirwa uti ‘zana wa musoro wongereho n’ibihano’ ahubwo abe yabibonye hakiri kare kugira ngo bimufashe kubikosora.”

Kayigi kandi yagiriye abacuruzi inama yo kujya bishyura umusoro bakoresheje uburyo bwa e-payment ni ukuvuga kuvana amafaranga kuri konti zabo bakayohereza ku ya RRA batabanje kuyabikuza kuko bizabarinda gutakaza umwanya batonze umurongo mu mabanki cyangwa kuba bayamburwa n’abajura.

Bamwe mu bikorera bari bitabiriye iyi nama, bakiriye neza iri koranabuhanga rivuguruye aho bemeje ko rizabarinda kugwa mu bihano akenshi byanaturukaga ku makosa y’abacungamutungo babo.

Bitwayiki André uhagarariye abikorera mu Mujyi wa Kigali ati” Byari biteye impungenge aho wamenyekanishaga inyemezabuguzi rimwe na rimwe iriho amakosa, ukazabihanirwa nyuma y’igihe runaka. Ubu baduhaye amahirwe yo kuba wabikosora noneho ntuzagire ikibazo nyuma y’imenyekanisha.”

Ku kijyanye no kwishyura hakoreshejwe e-payment, Bitwayiki yavuze ko abatangiye kuyikoresha bibarinda kugwa mu mutego wo kuba batuma umuntu kubishyurira, aho kubikora amafaranga akayakubita umufuka akababeshya ko yishyuye.

Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa ku itariki ya 15 Mutarama 2017.

Ni mu gihe kandi hashize amezi ane RRA ishyize hanze urutonde rwa sosiyete 25 zatanze inyemezabuguzi za baringa zifite agaciro ka miliyari zisaga 38 z’amafaranga y’u Rwanda, ku bacuruzi 776, bagamije kunyereza imisoro.

Muri TVA ihwanye na miliyari 12(Ubariyemo n’ibihano) zari zaranyerejwe na bariya bacuruzi, RRA itangaza ko asaga miliyari 1 na miliyoni 100 ariyo amaze kugaruzwa.

Abagera kuri 340 muri 776 bo basinye amasezerano agaragaza uburyo bazagenda bishyura mu byiciro.

Abikorera bemeza ko ubu buryo buzabafasha kudahabwa ibihano bitewe n'amakosa yagaragaraga mu imenyekanisha musoro babaga bakoze
Kayigi avuga ko ubu buryo buzafasha abasora kumenya amakuru ajyanye n'imenyekanisha musoro bakoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244