RURA yasobanuye byimbitse impinduka zakozwe mu biciro by’amashanyarazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kanama 2018 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko mu kwemeza ibiciro bishya by’amashanyarazi biheruka gutangazwa hasuzumwe ingaruka bishobora kugira ku bukungu bw’igihugu, hanahabwa agaciro ibitekerezo by’abakiliya batandukanye mu biganiro byamaze amezi agera ku munani.

RURA iheruka gutangaza ko guhera ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, ibiciro by’amashanyarazi byavuguruwe aho ku mashanyarazi akoreshwa mu rugo, abakoresha kWh hagati ya 15-50 ku kwezi igiciro cyagumye ku 182 Frw, ku bakoresha hejuru ya kWh 50 kiva ku 189Frw kigera kuri 210Frw.

Izi mpinduka zanageze ku nganda maze ibiciro by’amashanyarazi mu masaha aba atari gukoreshwa cyane biragabanywa, hagamijwe ko zagira igihe cyihariye zikora.

Mu kiganiro Closing Bell East Africa cyatambutse kuri televiziyo CNBC, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko mbere yo kwemeza ibi biciro bakoze isuzuma bakumva n’ibitekerezo by’abagenerwabikorwa n’amashyirahamwe y’abaguzi, hagakorwa isesengura rihagije ku ngaruka ry’izi mpinduka.

Yagize ati “Icya mbere habayeho ibiganiro birambuye byamaze amezi agera ku munani ibi bintu bisuzumwa, icya kabiri ni uko ibyavuyemo ari amakuru meza ku bakiliya benshi ku buryo aho kwinuba ndakeka ko babyishimiye cyane.”

“Ni amakuru meza ku bafite inganda kuko babonye ibiciro bya mbere bito by’umuriro w’amashanyarazi mu karere, icyiciro cya kabiri cyabonye inkuru nziza ni abakora mu by’amahoteli, ibiciro ntabwo byahindutse.”

Lt Col Nyirishema yavuze ko ikindi cyiciro kizungukira muri izi mpinduka ari ikijyanye n’amazi, kuko ahanini usanga 50% by’igiciro cy’amazi gishingiye ku mashanyarazi.

Yakomeje agira ati “Ibiciro ku birebana n’amazi byarebweho byihariye. Ikindi cyiciro kingana na 80% by’abaturage (cyabonye amakuru meza) ni abafite amikoro aciriritse kuko igiciro kitahinduwe. Ni inkuru nziza kuko mu mwaka umwe n’igice cyazamutse bityo kuba cyagumye aho kiri ni ibintu bishimishije.”

“Ku bijyanye n’amazi ni inyumgu ku bantu bose kuko iyo ibiciro by’amashanyarazi bizamutse n’iby’amazi bihita bizamuka. Nkatekereza ko ari inkuru nziza kuko iyo urebye uburyo byazamutse ni hagati ya 8% na 11%, kandi urebye ibiciro by’ibintu byose abantu bagura, nyuma y’umwaka n’igice ukanareba uko ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro urigereranyije n’idolari, iri zamuka ntabwo rikanganye.”

Mu biciro bishya RURA yatangaje, ibiciro ku nganda zitunganya amazi n’iziyakwirakwiza cyagumishijwe ku 126Frw kuri kWh.

Ingaruka ni nziza ku bukungu

Nyirishema yavuze ko impinduka mu biciro by’amashanyarazi ku rwego rw’inganda rizatuma habaho ubwiyongere bw’abashoramari ndetse zikaba zashyiriweho uburyo bwo kwishyura amashanyarazi bitewe n’igihe ziri kuyakoreshereza.

Yakomeje agira ati “Nuyakoresha mu gihe atari gukoreshwa cyane uzishyura ku giciro cyo hasi cyane kandi turizera ko inganda zizaba zikora cyane muri ayo masaha y’ijoro nk’urugero. Ndahamya ko ku rwego rw’ubukungu tuzabona inyungu nyinshi, ku mahoteli, navuga ko izi mpinduka zifite ingaruka nziza kandi nyuma yo gushyiraho ibiciro turanakurikirana tukareba ingaruka zabayeho uko ziteye, zikanashingirwamo mu mpinduka zikurikira.”

Yavuze ko nko ku mibereho y’abaturage basanzwe nta mpinduka zikomeye zizagaragara, kuko nibura hejuru ya 80% nta kizahinduka ku biciro basanganywe.

Yakomeje agira ati “Ibiciro byiyongereye ku bakoresha umuriro mwinshi kandi abo bakoresha mwinshi akenshi baba bafite uburyo bwinshi babonamo amafaranga. Nk’urugero niba uri umuturage mu rugo ugakoresha umuriro urenze kilowati 50 mu kwezi, ibyo ni ibigaragaza ko ushobora kuba ufite imashini mu nzu yawe, bivuze ko ufite ubushobozi bwo kwishyura, ku buryo iri zamuka ritaragera kuri babandi b’amikoro yo hasi.”

Naho ku nzu zidatuwemo nk’izikorerwamo ubucuruzi busanzwe butari ku rwego rw’inganda, Nyirishema yavuze ko usanga ibiciro by’amashanyarazi bitagira ingaruka ku biciro byabo, ku buryo izamuka nta kintu rizahungabanya.

RURA ivuga ko ibiciro by’amashanyarazi bizajya bisuzumwa buri gihembwe kugira ngo hahuzwe ibiciro n’izindi mpamvu zishobora kuba zidashingiye ku kugenzura urwego rw’ingufu birimo agaciro k’ifaranga, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Inkuru wasoma: Ibiciro by’amashanyarazi byasubiwemo, ku nganda biragabanywa

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza