U Budage bwahaye EAC inkunga ya miliyoni 35 z’amayero azakoreshwa mu buvuzi n’uburezi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kamena 2017 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Budage yageneye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inkunga ingana na miliyoni 35 z’amayero, ni ukuvuga arenga miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuvuzi n’uburezi mu bihugu biwugize.

Itangazo rya Ambasade y’u Budage muri Tanzania, rivuga ko ejo ku wa Gatanu Ambasaderi Egon Kochanke, yasinyanye amasezerano y’iyo nkunga n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, mu muhango wabereye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Rigira riti “U Budage buzatanga miliyoni 30 z’amayero mu kugura inkingi zizakingirwa abana bo mu bihugu bigize EAC indwara zitandukanye.”

Rikomeza rivuga ko izindi miliyoni eshanu z’amayero zizakoreshwa mu gutera inkunga gahunda nshya yo gutanga buruse z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri EAC.

Iyi gahunda nshya ifite intego yo kongerera ubushobozi urubyiruko rwo muri EAC kugira ngo rube umusemburo mu kwihuza kw’ibihugu.

U Budage butangaza ko inkunga batanga baba bifuza ko zashimangira umubano bafitanye na EAC, bityo bigafasha umuturage gutera imbere. Kuva ubufatanye hagati y’impande zombi bwatangira mu 1998, u Budage bumaze guha EAC arenga miliyari 240 z’amayero.

Mu 2015 bwatanze miliyoni 213 z’amayero ni ukuvuga angana na miliyoni 226,462 z’amadorali yo gufasha uwo muryango mu bikorwa by’uburezi, ubuzima, imishinga y’ibikorwa remezo, kuzamura ikoranabuhanga n’ibindi.

U Budage kandi bufitanye umubano wihariye n’ibihugu bitanu bigize EAC, ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi na Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza