U Buholandi: U Rwanda rwaserutse mu imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Kamena 2018 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu bihugu byinshi byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa n’ibiyikomokaho riri kubera mu Buholandi ku wa 21 – 23 Kamena 2018.

Iri murikagurisha rya kawa ryitabiriwe n’itsinda ryatutse mu Rwanda riyobowe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe iki gihingwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), Dr Gatarayiha Célestin, ririmo abantu barenga 20 batandukanye bikorera ku giti cyabo na za koperative zihagarariye abahinzi.

Mu gukomeza kumenyekanisha kawa y’u Rwanda, muri iri murika harimo igikorwa gikomeye cyo gusogongera kawa y’u Rwanda ku buryo abasura bamenya uburyohe bwayo ku batarigeze bayinywaho.

Amabasaderi w’u Rwanda mu Buholamndi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE ko bishimishije kuba ikawa y’u Rwanda ikomeza kugenda yamamara.

Yagize ati “Dufite ishema ryo kuba twakiriye ikawa y’u Rwanda hano i Amsterdam muri World of Coffee 2018 kuko ni ubwa mbere turijemo, ni iby’agaciro rero kubona dufite aho tumurikira (stand) hano ibendera ry’u Rwanda rizamuye, abantu benshi basogongera ikwa bakabaza amateka yaho ihingwa kandi hano ni umuco wabo baganirira ku ikawa n’ibintu byiza cyane.”

Ambasade y’u Rwanda igerageza guhuza ibikorwa by’Abanyarwanda mu mamurikagurisha ngo abacuruzi na barwiyemezamirimo b’abanyarwanda bagere ku isoko mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Iyo urebye hano mu Buholandi ni igihugu gifite ubunararibonye mu bintu nk’ibi kandi gihuriramo abantu benshi baturutse hirya no hino kuko ubwacyo kiri hagati na hagati. Ubu u Rwanda rumaze kumenyekana mu mamurika y’ubukerarugendo aba buri ntangiriro z’umwaka hano mu Buholandi, amamurikagurisha y’indabo, uyu munsi ikaba ari ikawa.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), Dr Gatarayiha Célestin, yishimiye imurika rya kawa bitabiriye bwa mbere kuko bituma iy’u Rwanda irushaho kumenyekana.

Yagize ati “Ni inyungu ku gihugu kuko ni uburyo bwiza bwo gukora ubuvugizi ku ikawa ndetse no ku gihugu ubwacyo, ngira ngo wabibonye hano ni ihuriro ry’abantu benshi kandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bimwe mu byiza by’ikawa ni uko ari ikinyobwa ihuza abantu.”

Yakomeje avuga ko ari n’uburyo bwo guhura na bo basanzwe bakorana, “no gushakisha abandi baguzi, kubereka aho tugeze mu gutegura Ikawa yacu iri ku isoko, tukaba twiteguye kuzavana aha abandi baguzi bashya koko kuko twaje twabyiteguye.”

Yashimiye ubufatanye bagiranye n’Ambasade y’u Rwanda bwatumye bagira stand nziza abashaka gusogongera kawa y’u Rwanda bayifatiraho.

Yanashimiye Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo baharanira kumenyekanisha ibyo bakora ariko batanga isura nziza y’aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka mu bukungu n’ibindi.

Umwe mu bikorera waturutse mu Rwanda mu bitabiriye imurikagurisha rya kawa, Kayitesire Marie Laetitia uyobora CEPAR (Coffe Exportes & Proczssors Association of Rwanda, yabwiye IGIHE kobanyuzwe n’uburyo riteguye, abanyamahanga bakabagana.

Yagize ati “Twaje turi itsinda ry’Abanyarwanda bagera 21, duhurira hano muri irimurikagurisha ry’ikawa n’ibiyikomokaho ariko rwose twishimye cyane, twasanze ibintu byose biteguye, aho dukorera heza (stand) y’u Rwanda kandi isurwa cyane; turashimira cyane Ambasade na NAEB uburyo babiteguye n’uburyo batwakiriye kuko kwakira abantu barenze 20 ntabwo ari ibintu byoroshye.”

Yakomeje avuga ko uko gushyira hamwe kw’abikorera bafatanyije na leta bigaragaza ko bafite icyerezo cyiza mu guhinga no kubona abaguzi ba kawa, kandi uko bitabira imurika nk’iryo mpuzamahanga bituma barushaho kunguka ubumenyi no guhura n’abandi.

Ati “Duhana ibitekerezo, bagasogongera ikawa y’u Rwanda nk’uko wabibonye irahari si ukubivuga mu magambo gusa, barayisogongera bakaryoherwa maze mukaganira bazi neza icyo bavugiraho. Kugira ngo rero ugumane umuguzi w’igihe cyose kuko ikawa nk’uko wabibonye ihingwa ku Isi hose ni ukumenya kuyikora neza no kwitabira ibikorwa nk’ibi ukora ubuvugizi. Abanyarwanda bo muri Diaspora na bo nabasaba kujya bakomeza kudukorera ubuvugizi mu nshuti zabo, aho bakora kuko dufite Ikawa nziza.”

Ikawa ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi buri mwaka; mu 2017 yarwinjirije amadolari y’Amerika miliyoni 64 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 hari habonetse miliyoni 53.8 $.

Imurikagurisha rya kawa "World of Coffee 2018 & World Barista Championship - RAI Amsterdam" ni imurika ngarukamwaka rinini kuva mu myaka itanu ishize ryavuye ku bamurika 45 n’abasura 3000 rigeza ku bamurika 250 n’abasura bagera ku 6,800.

Kuri Stand y'u Rwanda, abanyamahanga benshi barahagera bakumva uburyo kawa yarwo inurira
Abaholandi bamurika bakanasogongeza Kawa y'u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yari aho bamurikira yirebera n'uko ikawa yarwo igenda isogongerwa
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), Dr Gatarayiha Célestin, yitabiriye imurikagurisha rya kawa mu Buholandi
Ibihugu byinshi bihinga kawa biba byahakoraniye mu imurikagurisha mpuzamahanga
Abikorera baturutse mu Rwanda basobanurira abanyamahanga ibyerekeye kawa yarwo, bakabereka n'aho ihingwa bifashishije ikoranabuhanga
N'abandi banyamahanga baba baje kumurika kawa yabo
Uhasanga imashini zitandukanye zisya kawa
Basogongera kawa y'u Rwanda bakanurirwa
Kawa y'u Rwanda
Itsinda ry'Abanyarwanda riri kumurika kawa y'u Rwanda

Amafoto: Karirima A. Ngarambe/ IGIHE mu Buholandi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza