U Rwanda rugiye kongera kwakira inama y’amahoteli yatumye ruca agahigo rukinjiza miliyari 4Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ubugenzuzi n’ubujyanama bw’imari, Grant Thornton, cyagaragaje ko inama ikomeye y’abanyamahoteli muri Afurika, Africa Hotel Investment Forum (AHIF) imaze gushyira mu bukungu bw’ibihugu igenda iberamo, miliyoni $16.8, u Rwanda rukaza ku isonga na miliyoni $4.9 (agera kuri miliyari 4.1Frw) yinjiye mu nama rwakiriye umwaka ushize.

Iyo mibare igaragaza umusaruro w’inama za AHIF guhera ku yabereye i Cassablanca muri Maroc mu 2011 kugeza ku yabereye i Kigali mu 2016, yerekana ko mu mwaka ushize u Rwanda rwavanyemo $4.979.588, harimo nibura imisoro ya $292 184 n’imirimo 1114.

Ayo mafaranga ni yo menshi igihugu cyinjije mu mwaka umwe kubera AHIF, hagakurikiraho Addis Ababa yinjije miliyoni $3.2 mu 2014; Addis Ababa yongera kwinjiza miliyoni $2.9 mu 2015; Nairobi yinjiza miliyoni $2.4 mu 2013; Nairobi yongera kwinjiza miliyoni $1.5 mu 2012; Lomé yinjiza miliyoni $1.0 mu 2016 na ho Cassablanca yo yinjiza miliyoni $0.5 mu 2011.

Iyi mibare itangajwe mu gihe iyo nama ya AHIF igiye kongera guteranira i Kigali kuva ku wa 10-12 Ukwakira, muri Kigali Convention Centre, nyuma y’iyo rwakiriye hagati yo kuwa 4-6 Ukwakira 2016.

Iyi nama ihuza abayobozi bakomeye b’ibigo by’indege, amahoteli n’abayobozi muri za guverinoma, baganira ku isoko ryo mu bihugu na mpuzamahanga, ikaba umusemburo w’ishoramari mu mishinga y’ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’iterambere ry’urwego rw’amahoteli muri Afurika.

Mu mibare igaragazwa kuri AHIF mu myaka itandatu ishize, imaze gushyira nibura miliyoni $6.9 mu bukungu bw’ibihugu na miliyoni $9.9 zituruka ku bikorwa by’abazitabira bigeza inyungu no ku muturage.

Raporo ikomeza igira iti “Hari nibura miliyoni $1.1 zimaze kwishyurwa mu misoro mu bihugu zabereyemo, hahanzwe imirimo 5,462 y’igihe gito n’iy’igihe kirekire. Igenzura ryerekana ko habayeho amasezerano yari afite agaciro ka miliyoni $124 n’andi menshi nibura amwe yari ku mpuzandengo ya miliyoni $4.6, ku buryo amasezerano yagiye asinywa kubera AHIF hagati ya 2011 na 2016 agera kuri miliyari $4.4.”

Umwanditsi w’iyo raporo, Martin Jansen van Vuuren, yavuze ko kimwe mu bituma n’inama ya AHIF iba ikomeye ari umubare n’urwego rw’abantu bayitumirwamo.

Yagize ati “Abayobozi bakuru b’ibigo ntabwo bakoresha amafaranga yabo mu kuguma mu mahoteli meza gusa, ahubwo ni n’abantu bo ku rwego rufata ibyemezo, byo gushora cyangwa kudashora imari mu gihugu runaka, ibyo bikagaragarira mu gaciro k’amasezerano bashyiraho umukono.”

Yavuze ko ibihugu byakira izi nama binimenyekanisha bitewe n’ibitangazamakuru bizikurikira, bikabasha no kwakira ibikorwa bikomeye kurushaho ari na ko bitanga amahirwe y’akazi ku bantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Bench events, Jonathan Worsley, yavuze ko iyi nama igaragaza ibyo basanzwe bizera, ko kwakira AHIF hari agaciro byongera ku bukungu bw’igihugu kiyakira.

Yakomeje agira ati “U Rwanda ni urugero rukomeye rw’ibishobora kugerwaho mu rwego rwacu ku gihugu gifite intego yo kwimenyekanisha nk’ahantu ho gukorera ubukerarugendo mu gukomeza kwiteza imbere kandi twiteguye kuhagaruka mu Ukwakira.”

U Rwanda rukomeje kongera ingano y’inyungu ruvana mukwakira inama, nk’aho muri uyu mwaka ruteganya kwinjiza miliyoni $64 ziturutse mu kwakira inama, zivuye kuri miliyoni $47 rwinjije mu 2016.

Bamwe mu bitabiriye inama mu by'amahoteli yabaye umwaka ushize
JPEG - 158.6 kb
Bamwe mu bitabiriye inama mu by’amahoteli yabaye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza