U Rwanda rumaze kwandika imishinga y’ishoramari rya miliyoni $644, intego ni miliyari $1.4 muri 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nyakanga 2017 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kivuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka kugeza mu mpera na Kamena 2017, hamaze kwandikwa ishoramari rya miliyoni 644 z’amadolari ya Amerika mu gihe intego ari miliyari $1.4.

Imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rigenda ryakirwa mu Rwanda buri mwaka riri kuzamuka uko bwije n’uko bukeye, kuko nko mu 2016 handitswe irifite agaciro ka miliyoni $1269, mu gihe nko mu 2010 zari miliyoni $398.

Mu kiganiro cyahuje abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu Rwanda na RDB kuwa Gatanu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iki kigo, Emmanuel Hategeka, yavuze ko “intambwe imaze guterwa ishimishije ugereranyijen’aho igihe kigeze.”

Urebye uburyo ibihugu bikomeza gushora imari nibura guhera mu 2010, 63% by’ishoramari ryanditswe na RDB ryari iry’abanyamahanga, rifite agaciro ka miliyari $4.4.

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biza ku isonga aho bifitemo miliyari $1.02 ringana na 23%, hagakurikirho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifitemo miliyoni $540 (12%), u Bushinwa bukagira miliyoni $524 (12%), u Buhinde bukagiramo miliyoni $325 (7%), Afurika y’Epfo ikagiramo miliyoni $116 (3%) na ho Canada ikagiramo miliyoni $76 (2%).

Guhera mu 2010, RDB ivuga ko yanditse imishinga y’ishoramari ikabakaba 1000, ifite agaciro ka miliyari $7,035; ingana na miliyari $5,663 bihwanye na 80% ikaba iri ku cyiciro cyo gushyirwa mu bikorwa.

Nibura imishinga y’ishoramari 242 yari yashowemo ari hejuru ya miliyoni $5, bingana na 24% by’imishinga yose y’ishoramari.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza