U Rwanda rwatorewe kwakira icyicaro cy’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Kamena 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwahigitse Kenya, rutorerwa kwakira icyicaro cy’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka (AfAA) ku majwi 62%.

Aya matora yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abakemurampaka bose ndetse n’ibigo by’ubukemurampaka muri Afurika, asozwa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ubwo hatangazwaga amajwi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), Dr Fidèle Masengo, yabwiye IGIHE ko icyicaro cy’iri shyirahamwe rishya ryari rimaze imyaka ine ritekerezwaho, byemejwe ko kizaba mu Mujyi wa Kigali nyuma yo guhigika uwa Nairobi.

Iri shyirahamwe rikomeye rizahuza abakemurampaka bose muri Afurika, ryemerejwe i Kigali muri Gicurasi 2018 ndetse hanatorwa sitati zirigenga.

Dr Masengo avuga ko ibyatumye u Rwanda rutorwa ni uko rufite ibintu byinshi ibindi bihugu bidafite, harimo no korohereza abanyamahanga kuruzamo, bituma n’imirimo y’ubukemurampaka itabamo imbogamizi.

Yagize ati “Abantu baza mu gihugu bose babonera viza ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka, ahandi hose bashoboraga kurijyana urumva ko ujyayo bimugora kugira ngo azabone viza yo kujyayo. Icyo ni ikintu gikomeye cyane bagendeyeho.”

Yongeraho ko ikindi gikomeye cyagendeweho ari urwego Ikigo cy’ubukemurampaka mu Rwanda kigezeho kuko mu myaka itandatu gusa kimaze cyubatse icyizere ku buryo cyatangiye no gukemura impaka ziva mu karere no hanze yako.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali cyashinzwe mu 2011 ku gitekerezo cy’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, gitangira gukora muri Gicurasi 2012, hagamijwe gifasha abikorera, abacuruzi n’abashoramari kwikemurira impaka batagombye kujya mu nkiko.

Mu myaka itanu cyari kimaze guca imanza zigera kuri 54 zifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, zirimo n’iz’abaturuka mu bihugu 10 bitandukanye by’amahanga. Ni mu gihe usanga ibindi bigo bifata imyaka hagati y’itatu n’itanu kugira ngo bibashe gukurikirana ikibazo kimwe.

Dr Masengo avuga kandi ko u Rwanda rwahigitse Kenya kubera iturufu yo gukoresha Igifaransa n’Icyongereza.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gikoresha Icyongereza n’Igifaransa kandi hari ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa bitisangaga Nairobi yari ihanganye na Kigali. Umubare munini wemeje Kigali kuko ibihugu byose bivuga Igifaransa ndetse n’ibihugu nka Nigeria na Misiri bagiye badushyigikira.”

Mu guhatanira kwakira icyicaro cy’iri shyirahamwe, buri gihugu cyerekanaga impamvu ari cyo kibikwiye, aho hanarebwaga ku miyoborere yacyo, ubutabera, uko cyakira abantu mu mahoteli, korohereza abantu kukijyamo n’ibindi.

Iri shyirahamwe rizafasha gukora ubuvugizi bw’ubukemurampaka muri Afurika, bitume abantu bahindura imitekerereze y’uko iyo bakeneye ubukemurampaka bajya i Burayi n’ahandi, bamenye ko n’iwabo buhari kandi bukora neza.

Dr Masengo ati “Izi ni imbaraga zibwira abantu ngo nta mpamvu yo kujya i Burayi mu bukemurampaka kuko serivisi zitangwayo no muri Afurika zihari.

Ishyirahamwe rizubaka ubushobozi, rinatume abantu bamenya urwego rw’ubukemurampaka muri Afurika binyuze mu nama, gutumira abashakashatsi bakabusobanura n’ibindi.

Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abakemurampaka rigizwe n’ibihugu byose byo muri Afurika. Rifite Inama y’Ubutegetsi y’abantu 14 baturuka mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaba rufitemo babiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), Dr Masengo Fidèle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza