Ubukungu bw’u Rwanda bwifashe gute mu gihe ifaranga rita agaciro ubutitsa?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Ukuboza 2016 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, John Rwangombwa, yahamije ko muri rusange ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, kandi amezi 11 ya mbere ya 2016 yerekana ko nta kabuza igipimo cy’iterambere ryabwo kingana na 6% kizagerwaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2016, BNR yasobanuye ko imiterere ya politiki y’ifaranga, ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari mu Rwanda mu 2016, bigaragaza ko nubwo hakiri ihungabana ry’ubukungu ku Isi bitazabuza ubukungu bw’u Rwanda kugera ku gipimo cyateganyijwe.

Rwangombwa yavuze ko muri rusange urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza kuko umutungo w’amabanki, ibigo by’imari biciriritse, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi bifasha mu kuzigama; wazamutse mu mezi icyenda ya mbere ya 2016 ku kigero cya 9.8% bingana na miliyari 2 200.

Mu bigo by’imari iciriritse gusa umutungo wazamutse kuri 13.5% bihwanye na miliyari 221, naho mu bigo by’ubwishingizi uzamukaho 14.2% bingana na miliyari 342.

Ati “Iyo urebye ibipimo tureberaho ubusugire n’ubudahangarwa bw’urwego rw’imari, twishimira ko imari shingiro y’inzego z’imari zose zitandukanye, irahagije guhangana n’ibibazo byose zahura nabyo.”

Yakomeje atangaza ko mu mezi icyenda ya mbere ya 2016, imari shingiro ugereranyije n’imyenda amabanki afite bihagaze kuri 22.5% ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2015 byari kuri 24.2%. Iki gipimo ngo nta mpungenge giteye kuko ubundi igipimo ntarengwa ari 15%.

Muri ariya mezi kandi amabanki yungutse miliyari 32 ugereranyije na miliyari 33 yari yungutse mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize, bikaba byaragabanutseho 2.8%. Ibigo by’imari iciriritse byungutse miliyari 7.1, iyi nyungu ikaba yariyongereyeho 39.1% ugereranyije n’iyo byari byungutse igihe nk’iki umwaka ushize.

Nta mpungenge ku bukungu bw’u Rwanda

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, giherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwateye imbere 6.5%.

Guverineri Rwangombwa avuga ko nubwo hatarasohoka imibare y’amezi ya nyuma, hari ibipimo bafite byerekana ko ubukungu buzakomeza gutera imbere.

Ati “Hari icyo twitwa CIEA [ni ugukomatanya ibipimo bitandukanye by’ubukungu bituma dushobora gukurikirana ubukungu umunsi ku munsi], bigaragaza ko muri aya mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka cyateye imbere kuri 11.2% ugereranyije na 13.2 mu mwaka ushize.”

Akomeza avuga ko ikindi cyizere ngo gituruka ku bucuruzi muri rusange na serivisi byateye imbere 10.3 mu mezi 11 ya 2016 ugereranyije na 13.4% by’umwaka ushize.

Ati “Ibi bitugaragariza ko n’ubwo harimo kugenda buhoro kurusha uko byari bimeze umwaka ushize, ubukungu bugifite umuvuduko wo gutera imbere. Tubona ko igipimo twari twihaye cy’uko ubukungu bushobora gutera imbere ho 6%, kereka habaye ibidasanzwe mu buhinzi ariko tubona igipimo twari twihaye nk’igihugu dushobora kukigeraho.”

Ifaranga ry’u Rwanda rihagaze nabi

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko muri uyu mwaka kugeza mu mpera z’Ugushyingo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ho 9.3%, ugereranyije nuko ryari ryagataye kuri 6.8% umwaka ushize.

Rwangombwa asobanura ko byatewe akenshi n’ikinyuranyo kigihari mu guhahirana n’amahanga, aho hari icyuho mu bitumizwa hanze ugereranyije n’ibyoherezwayo. Ikindi ngo ukuzamuka k’umuvuduko w’ibiciro ku isoko ahanini ku biribwa, bitewe n’amapfa yabayeho.

Mu mezi 11 ya mbere mu 2016, ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 5.1%, kuva kuri miliyoni 1,602.21 z’amadolari ya Amerika kugera kuri miliyari 1.519.97 z’amadolari ya Amerika. Ibi bisobanuye ko agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kagabanutseho 2.4% naho ibyoherezwayo bikiyongeraho 6.1%.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa na Nsanzabaganwa Monique Visi Guverineri wayo(Hagati)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza