Kaminuza ya Makerere yatahuwemo abanyeshuri 16000 n’abarimu barenga 600 ba baringa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 Mutarama 2018 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Raporo y’igenzura ryakozwe muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yagaragaje ko hari amazina y’abanyeshuri bagera ku bihumbi 16 n’ay’abarimu bagera kuri 600 ba baringa.

Kuva mu Ukwakira 2016, abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Makerere, imwe mu zikomeye muri icyo gihugu batangiye kwigaragambya, abanyeshuri bavugaga ko bahabwa amafunguro mabi na ho abarimu binubira umushahara w’intica ntikize.

Kuwa 1 Ugushyingo 2016, nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafashe icyemezo cyo kuyifunga, anenga imyitwarire idahwitse abanyeshuri n’abarimu bagaragaje.

Nyuma yo kuyifunga, Museveni yahise ashyiraho komite ishinzwe kugenzura no gusesengura ibibazo biri muri iyo Kaminuza, ibyavuyemo babimugaragarije kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aho yasanzemo icyuho gikabije hagati y’umubare w’abanyeshuri n’abarimu ifite n’abo igaragaza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza, bwagaragarije komite ko bufite amazina y’abanyeshuri 46,128, mu gihe yo yagenzuye igasangamo 29,889 gusa, aribo bigaga muri Gashyantare 2017. Bivuze ko abandi 16,239, bangana na 35% basanze batigayo, ndetse ngo nta n’ibisobanuro birambuye by’icyo cyuho bwatanze.

Raporo yanagaragaje ko abandi banyeshuri 4,235 bafite ibyangombwa byayo birimo amakarita y’ishuri, inyandiko zibemerera kwigamo n’ibindi ariko amazina yabo atari ku rutonde rwayo.

Uretse ibyo, muri iyi Kaminuza hanagaragaye ko ku rutonde rw’abarimu n’abayobozi 3,174, abangana na 2,523 aribo ifitiye ibisobanuro ko bayikorera, naho 651 ibaburira ibisobanuro.

Raporo yanagaragaje abandi bakozi 409 bafite ibyangomba bigaragaza ko bayikorera ariko batagaragara ku rutonde rw’abakozi bayo ndetse ko hari n’amazina ari ku rutonde rw’abayikorera inshuro ebyiri.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza ya Makerere, Prof Barnabas Nawangwe, yabwiye Daily Monitor ko hari abanyeshuri bamwe biga bataha batari kuri urwo rutonde n’abiga ku yandi mashami yayo, komite itigeze igenzura.

Ku bafite ibyangombwa bya Kaminuza ariko batari ku rutonde, Prof Nawangwe, yasobanuye ko abatarishyuye amafaranga y’ishuri n’abatariyandikishije batariho nubwo baba bafite amakarita y’ishuri na ho amazina y’abarimu n’abakozi bagaragara ku rutonde inshuro zirenze imwe, asobanura ko byabazwa komite yababaruye, gusa asobanura ko hari abo usanga bigisha kuri Kaminuza zirenze imwe.

Muri iri genzura, hanagaragajwe ibindi bibazo bishingiye ku micungire mibi y’umutungo, bishobora kuba byarayishyize mu gihombo ndetse ko zimwe mu mpamvu zatumye abanyeshuri bigaragambya harimo politiki yayo yo kwishyuza amafaranga y’ishuri n’andi, imicungire mibi y’ibizamini n’amanota. Naho ku bakozi, hagaragazwa ko harimo ibibazo bitandukanye birimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza