Uko amagi 10 yahinduye ubuzima bwa Ndahimana agakora icyuma gituraga amagi 20 000

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Ndahimana Elias, ni umugabo w’imyaka 42 ufite ubuhamya butangaje bw’uburyo yahereye ku magi 10 akamubera ikiraro cyamugejeje ku kuba rwiyemezamirimo ukomeye mu bworozi bw’inkoko.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu atuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yatangiye ari umuyede nyuma aba umufundi, bimugeza ku gukabya inzozi zo kuba rwiyemezamirimo ukomeye.

Avuga ko yatangiriye ku magi 10 none ubu akaba afite icyuma yikoreye gituraga amagi ibihumbi 20. Buri wa Gatanu iwe haba hari isinzi ry’abantu baje gutwara imishwi y’inkoko baba baraturagishije, abandi batwara inkoko zikuze dore ko nazo azifite.

Imvano y’ubudasa bwa Ndahimana izingiye mu 2011 ubwo yatembereraga ku Murindi mu imurikagurisha (Expo) ry’ubuhinzi n’ubworozi. Aha yahabonye inkoko nini cyane zaturutse mu Buhinde, igi ryazo ryaguraga 1000 Frw, agura amagi 10 arayatahana.

Ati “Ngeze mu rugo nafashe inkokokazi y’inyarwanda nari mfite nyishyira muri ya magi mfundikizaho ibase, nashakaga ngo iyararire ku ngufu kandi koko byarabaye. Yaje kuyaturaga yose uko ari 10 havukamo inkokokazi zirindwi nziza cyane n’isake eshatu.”

Ndahimana avuga ko yakomeje korora za nkoko na zo zikagenda zunguka izindi ari nako akomeza ubufundi. Abaturage batangiye kumenyera ko ari ho haba inkoko nziza bakajya bajya kuzihagura.

Mu 2013 yatekereje kwagura umushinga we wo guturaga amagi hakavamo inkoko nyinshi dore ko yari amaze kugira abakiliya benshi bagura inkoko zo kurya n’izo korora.

Yahise atumizaho icyuma gituraga amagi 48 mu Bushinwa, akigura amafaranga ibihumbi 365 Frw.

Ndahimana ati “Nagikoresheje umwaka wose ariko nsanga mpomba kuko nashyiragamo amagi 48 nkakuramo imishwi 10 cyangwa 15.”

“Narongeye ndashora mfata udufaranga nari mfite twose ngurisha n’inkoko nyinshi nari mfite ndongeranya ntumaho imashini nini izajya ituraga amagi 528, yari ihagaze ibihumbi 850 Frw. Nashyizemo amagi 300 nkurikiza ibyanditseho byose byerekana uko ikora ariko birangira nta na rimwe rivutse. Nahise ncika intege mara amezi atatu ntakora.”

Uko Ndahimana yaje kwikorera imashini ituraga amagi

Nyuma yo kugura imashini ebyiri mu Bushinwa zose zimuhombera, Ndahimana, yigiriye inama yo gushwanyaguza ya mashini y’Abashinwa akareba ibiyigize akikorera iye byazapfa bigapfa.

Ati “Ndabyibuka mu 2017 nibwo nagiye i Kigali kugura imbaho n’ibindi byuma nazifashisha, nahise nkora imashini y’amagi 1000 kuko naribwiraga nti reka nkore imashini nini nibyanga imbaho nzazicane ariko nibura nagerageje.”

Imashini yarayikoze irakunda ashyiramo amagi irayaturaga neza cyane ahubwo asigarana ikibazo cy’ahantu azagurisha inkoko. Gusa byabaye amahirwe kuko abakiliya bahise biyongera.

Ndahimana yahise areka akazi k’ubufundi yiyemeza kugurisha amagi by’umwuga kuko yari amaze kubona ko ari akazi kamutunga n’umuryango we.

Mu mpera za 2017 yahise atangira umushinga wo gukora imashini izaturaga amagi ibihumbi 10 biza no kumukundira arayirangiza gusa ngo nayo yaje kuba nto bitewe n’ubwiyongere bw’abakiliya.

Mu 2018 yahise yiyemeza gukora imashini izajya ijyamo amagi ibihumbi 20. Iyo mashini ngo yaramuvunnye cyane kuko yavuye ku buryo bwo gukoresha imbaho atangira no gukoresha ibyuma.

Kuri ubu Ndahimana azwiho guturagisha amagi no kugurisha inkoko nyinshi mu Mujyi wa Rwamagana, aka kazi ngo katumye yiyubakira inzu ye bwite ndetse agura n’ikindi kibanza cya miliyoni 3 Frw.

Byatumye kandi atanga akazi gahoraho ku bakozi batatu, abandi benshi bakora nka ba nyakabyizi.

Imwe mu mbogamizi Ndahimana ahura nayo ni ukubona amagi ndetse n’abakiliya. Ngo nibura mu cyumweru ashobora kugurisha inkoko ibihumbi 6000 zaba nkeya zikaba 1000.

Inama ku bifuza kuba ba rwiyemezamirimo

Ndahimana avuga ko akenshi kimwe mu bituma urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange batabasha gukora ikintu runaka ngo kibabyarire inyungu bituruka ku kwihangana guke.

Ati “Buriya urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange dukunda gukora ibintu huti huti ntabwo tugira kwihangana no gutegereza. Abantu bakwiye kumva ko wahera kuri duke ufite udashatse guhera kuri byinshi, batekereze cyane kandi bihe intego.”

Yongeraho ko akazi kose wagashyizeho umutima ukagaha umwanya kurusha ibindi bintu byose, ukihangana kagutunga kandi kakanakugirira umumaro.

Icyuma gituraga amagi 20 000 gitwara umuriro mwinshi
Izi nkoko imwe igurishwa arenga ibihumbi 10 Frw
Ndahimana yakoze icyuma gituraga amagi 20 000 ahereye ku magi 10 gusa
Inzu Ndahimana abanamo n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza