‘Umujyi wa Bugesera’ undi muhigo mushya wiyongereye mu cyerekezo 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Kanama 2017 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Harabura imyaka itagera kuri itatu ngo abanyarwanda bakabye inzozi z’icyerekezo 2020 bakunze kwita ‘vision 2020’, kibumbatiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwaremezo n’ibindi bizatuma urwego rw’ubukungu muri rusange ruhinduka, bityo u Rwanda rukabarirwa mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Gahunda yo guteza imbere imijyi nk’umwe mu musemburo w’ubukungu n’inzira yo guhashya ubushomeri ikomeje kwitabwaho cyane, imijyi nka Musanze, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Muhanga na Huye irimo kongerwamo ibikorwaremezo nk’inganda, imihanda, amahoteli n’ibindi byihutisha iterambere.

Icyiciro cya mbere cy’umushinga w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera biteganyijwe ko uzuzura mu 2019, ni ikindi gikorwa remezo kibarutse umujyi w’icyerekezo ‘Airport City’ wuje inyubako nziza z’amahoteli, amaduka, amabanki abanyarwanda bazishimira muri viziyo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James asobanura ko umujyi wa Bugesera ari umuhigo uzarangira mbere ya 2020, kuko ikibuga cy’indege kizatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’uriya mwaka ibijyanye n’uyu mujyi byaramaze gukorwa.

Yagize ati “Ntabwo ari ikibuga cy’indege gusa ahubwo hateganyijwe n’undi mushinga witwa ‘Airport City’, uri muri aka gace ni ukuvuga ngo amahoteli, amazu yo gucumbikamo, amaduka, amabanki, ibyo byose bijyanye n’ubucuruzi ndetse turateganya n’igicumbi cy’ibijyanye n’ubucuruzi ku bintu biturutse hirya no hino, ku buryo hano hazaba uwundi mujyi ujyanye n’iki kibuga cy’indege.”

Akomeza avuga ko biteganyijwe ko uyu mujyi n’ikibuga cy’indege bizatanga imirimo ku bantu batari hasi y’ibihumbi bitandatu.

Minisitiri Musoni ashimangira ko mbere ya 2020 hari imihanda itatu ya kaburimbo ihuza ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibindi bice izaba yubatswe.

Yagize ati “Hari umuhanda uzafatira hariya umaze kwambuka ikiraro uvuye muri Kicukiro utangiye Bugesera, hari undi muhanda wa kaburimbo uva Nyamata mu mujyi n’undi uhuza Ngoma na Nyanza, tuzakoraho undi muhanda uza ukagera ku kibuga.

Hano hazagera imihanda ya kaburimbo itatu iturutse ahantu hatandukanye.”
Hateganyijwe kandi n’undi muhanda uzakorwa nyuma uzava ku kibuga ukagera Kabuga ariko uyu ukazubakwa nyuma ya 2020.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James asobanura ko umujyi wa Bugesera ari umuhigo uzarangira mbere ya 2020

Agace karimo kubakwamo ikibuga cy’indege ni kamwe mu tutagira amazi meza, amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo nkenerwa ku hantu hateye imbere. Minisitiri Musoni yemeza ko mu 2019 hari umushinga w’uko hazaba hagejejwe amazi meza yaba ku kibuga no mu baturage batuye hafi yacyo.

Amashanyarazi yo ntazategereza kiriya gihe kuko 2018 izasiga hari umuyoboro w’amashanyarazi ufite ingufu zo ku rwego rw’izikenerwa n’ikibuga cy’indege. Ikoranabuhanga rya internet na ryo ntiryibagiranye kuko umuyoboro mugari (Fibre Optique) ugomba kuhagera bitarenze 2018.

Igice kimwe cy’umushinga w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera gikora ku mirenge ya Gashora na Rilima uzarangira mu 2019 ariko indege zizatangira gukoresha ikibuga mu ntangiriro za 2020 bitewe n’ubugenzuzi bw’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege. Umushinga wose uzuzura utwaye miliyoni 818 z’amadolari ya Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza