Umunyeshuri yashyikirijwe moto yatsindiye muri gahunda ya ‘Tunga’ ya Airtel

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Bugingo Jonas utuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane yashyikirijwe moto yatsindiye mu bukangurambaga bwa Airtel Rwanda bwiswe ‘Tunga’

Uyu musore usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatatu w’icungamutungo, yavuze ko ashimishijwe no kuba agize amahirwe yo gutsindira iyi moto ndetse anakangurira abataratangira gukina ko bakwivanamo ubwoba bakagerageza amahirwe.

Yagize ati ”Icyo nabwira abantu ni ukugerageza amahirwe kandi bagashyiramo imbaraga bagasubiza ibibazo, nanjye nari maze ibyumweru bitatu gusa nkina, nakoresheje amafaranga atagera ibihumbi 70.”

Jonas yavuze ko iyi moto izamufasha kujya akora ingendo atiriwe asubira ku muhanda gutega no kubona amafaranga yo gukemura utubazo tumwe na tumwe ajya ahura na two mu buzima bw’ishuri.

Yashoje ashimira Airtel kuba imufashije guhindura ubuzima akabasha gutunga ikinyabiziga cye, ndetse ikaba ikomeje guha serivisi nziza abanyarwanda ibaha itumanaho ryihuse kandi rihendutse.

Moto Airtel itanga iba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri harimo ibyangombwa byose ndetse n’ubwishingizi bw’amezi atatu.

Kuri ubu muri moto 12 hamaze gutangwa eshanu mu byumweru bitanu kuva ubu bukangurambaga butangiye, hakaba hakiri amahirwe yo gutsindira moto zirindwi zisigaye ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Toyota Avanza’.

Icyo umukiliya asabwa ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Bugingo ahabwa urufunguzi rwa moto yatsindiye
Bugingo aganira n'itangazamakuru yagaragaje ko yishimiye urwego agezeho rwo gutunga ikinyabiziga cye
Bugingo ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza